Inama y’abaminisitiri yirukanye burundu abakozi batari bake muri Leta

Inama y’abaminisitiri ya yobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yirukanye burundu mu bakozi ba Leta abayobozi batari bake bazira amakosa akomeye bakoze mukazi igihugu cyabashinze.

Kuri uyu wa gatatu Taliki ya 12 ukwakira 2016, inama y’abaminisitiri yateraniye muri Village urugwiro ikayoborwa na Perezida Paul Kagame, abatari bake mu bayobozi mu nzego z’imirimo ya Leta bafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa burundu mu bakozi bayo.

Abirukanwe burundu, ni abayobozi bagera muri batanu bayoboraga imirimo itandukanye igihugu cyari cyarabashinze ariko bo mu byabaranze mu kazi igihugu cyari cyarabashinze akaba ari imyitwarire idahwitse aho bakoze amakosa akomeye yababereye intandaro yo kwirukanwa burundu ubutazongera kubona akazi muri Leta cyangwa mu bigo biyishamikiyeho uretse igihe haba hari ingamba cyangwa ibyemezo binyuranije n’ibyabafatiwe.

Abakozi ba Leta birukanywe burundu, kongera kugira akazi babona muri Leta cyangwa mu bigo byayo n’ibiyishamikiyeho bizasaba aba bakozi ibyemezo bivuguruza ibyabafatiwe cyangwa se nyuma y’imyaka irindwi nabwo mu gihe baba bakuweho ubusembwa kuko ubu ni icyasha bambitswe cy’imikorere mibi mu kazi ka Leta.

Abirukanwe burundu bose ubutongera kubona imirimo muri Leta byakurikije Iteka rya Perezida n’Amateya ya Minisitiri yemejwe mu buryo bukurikira:

  • Iteka rya Perezida ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana UMULISA Alphonse, wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana GATERA Jean d’Amour, wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenabikorwa muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana NZARAMBA Stevenson, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki n’Igenabikorwa muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana KAMONYO Pierre Célestin, wari Ushinzwe guhindura inyandiko mu ndimi muri Serivisi za Minisitiri w’Intebe kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana NTAGANDA François, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imicungire y’Ubutaka mu Kigo gishinzwe Umtungo Kamere mu Rwanda (RNRA) kubera ikosa ryo guta akazi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →