Kiriziya Gatolika mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Kiliziya Gatolika mu karere ka Ruhango ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda muri aka karere, binyuze mu muryango uharanira ubutabera bugamije amahoro bahaye ubumenyi abaturage 127, ku buryo barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere uburenganzira bw’abagore.

Mu mahugurwa y’iminsi ibiri, Polisi yasobanuriye abayitabiriye amategeko ateza imbere uburenganzira bw’abagore ndetse n’andi ahana ababangamira uburenganzira bwa muntu muri rusange.

Abitabiriye aya mahugurwa barimo abatangabuhamya ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’abakorewe iri hohoterwa.

Mu ijambo yagejeje ku bahuguwe, ushinzwe imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego, Inspector of Police (IP) Angelique Abijuru yababwiye ku mategeko mpuzamahanga ndetse n’ayo mu gihugu arengera ndetse agateza imbere uburenganzira bw’abagore ndetse n’uko akoreshwa mu Rwanda.

Yagize ati:” amategeko yose mpuzamahanga ndetse n’itegekonshinga ry’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 11 yerekana uburyo bwose bw’ivangura, naho iya 15 y’iri tegekonshinga yo ikavuga ko nta muntu n’umwe ukwiriye kugirirwa nabi haba ku mubiri no mu bitekerezo. Niyo mpamvu inzego zose zigomba gufatanya kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.

Yakomeje ababwira ko itangazo ry’Umuryango w’Abibumbye ryo mu mwaka w’1993 ku guca burundu ihohoterwa rikorerwa abagore; rivuga ko umugore afite uburenganzira ku kurindwa no kugira ibyishimo nk’uburenganzira bwose bwa muntu ndetse n’ubwisanzure mu bya politiki, ubukungu, imibereho myiza,umuco n’ibindi.

Uretse aya mategeko mpuzamahanga, IP Abijuru yabasabye kujya batanga amakuru y’ihohoterwa iryo ariryo ryose, aho yavuze ko ingingo za 197 na 245 zihana iri hohoterwa rishingiye ku gitsina.

Banasobanuriwe impamvu zitera ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ingaruka zaryo.

Ushinzwe irangamimerere mu karere ka Ruhango Madeléne Ikitegetse, yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigira ingaruka mbi ku muryango no ku gihugu muri rusange.

Yagize ati:” iyo nta terambere riri mu muryango, no ku gihugu niko biba bimeze. Umuryango ntiwatera imbere mu gihe uhora urangwamo amakimbirane”.

Abasoje aya mahugurwa biyemeje kwihangira imirimo no kwishyira hamwe ndetse bakagana ibigo by’imari nk’imwe mu nzira zo kwiteza imbere no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →