Burera: Abaturage bishyiriyeho uburyo bwo guca kanyanga n’ibindi biyobyabwenge

Abaturage bo mu karere ka Burera bashyizeho amahuriro icumi agamije kurwanya itundwa ry’inzoga ya Kanyanga, iyi ikaba itemewe mu Rwanda.

Amahuriro, yashyizweho n’abaturage bo mu mirenge ihana imbibi na Uganda ari yo; Cyanika,Kagogo, Kinyababa, Butaro, Kivuye, Bungwe, Gatebe, Rusarabuye,Rwerere na Ruhunde.

Igitekerezo cyaturutse mubaturage ubwabo, bakaba bagamije kugira uruhare mu guca iyinjizwa ry’iki kiyobyabwenge mu gihugu.

Buri huriro rigizwe n’abantu 15, bakaba mu byo bashinzwe harimo kumenya no guha inzego z’umutekano amakuru y’abatunda Kanyanga n’inzira bayinjirizamo.

Biyemeje kandi gufatanya mu gukangurira abandi kutishora mu biyobyabwenge aho biva bikagera.

Ayatangiza ku mugaragaro ku wa 27 Ukwakira 2016, Umuyobozi w’akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence yashimye abo baturage ku bw’izo ngamba bafashe zo kurwanya Kanyanga.

Uwo muhango witabiriwe n’abaturage bagera ku 1500 n’inzego z’umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda.

Mbere yawo habanje igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byafatiwe muri iyo mirenge mu cyumweru gishize bigizwe n’amaduzeni 468 ya Blue Sky, litiro 300 za Kanyanga, amaduzeni 134 ya Leaving Waragi, amaduzeni 70 ya African Gin, amaduzeni 16 ya Chase Waragi, amaduzeni arindwi ya Chief Waragi, amaduzeni ane ya Host Waragi, n’ikiro cy’urumogi.

Mu butumwa yagejeje ku bari aho, Uwambajemariya yavuze ko iyo mirenge icumi iri mu hakunze gufatirwa Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bivanwa mu gihugu gihana imbibi na yo, bityo ko ayo mahuriro azunganira gahunda n’ibikorwa bisanzweho byo kurwanya itundwa n’ikoreshwa ryabyo.

Yagize ati:”Ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibikorwa binyuranije n’amategeko; kandi bihungabanya umudendezo n’ituze bya rubanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ibi biha buri wese inshingano zo kugira uruhare mu kubirwanya atanga amakuru y’ababyishoramo”.

Yababwiye kandi ati:”Mwahisemo neza mugira uruhare mu kubumbatira no gusigasira umutekano mubinyujije mu gushyiraho uburyo nk’ubu bwo guca itundwa rya Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge”.

Avuga ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge, Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Rusarabuye, Chief Inspector of Police (CIP) Herman Munyabarenzi yabwiye imbaga y’abantu bitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ayo mahuriro ko ibiyobyabwenge bikenesha ababyishoramo; baba ababinywa, ababicuruza ndetse n’ababikwirakwiza.

Yongeyeho ko bigira kandi ingaruka mbi ku buzima bw’ubinywa kuko bimutera uburwayi butandukanye.

Yagize ati:”Ibyaha birimo gufata ku ngufu, gusambanya abana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye. Murasabwa kubyirinda no guha inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze amakuru y’ababyishoramo”.

Yasoje asaba abaturage kuba ijisho ry’umuturanyi, gukora neza amarondo no gutanga amakuru ku gihe atuma ibiyobyabwenge bicibwa burundu, kandi atuma n’ibindi byaha muri rusange bikumirwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →