Kajugujugu y’igisirikare cy’u Rwanda yakoze impanuka

Muri iki gitondo cyo kuwa kane taliki ya 27 ukwakira 2016, indege ya kajugujugu y’igisirikare cy’u Rwanda yakoze impanuka mu gishanga cya Muyumbu.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda Lt Col René Ngendahimana, yemeje amakuru y’impanuka y’iyi kajugujugu ko ari impamo. Lt Col Ngendahimana, yavuze ko iyi Kajugujugu yaguye mu gishanga cya Muyumbu giherereye hafi ya Masaka.

Lt Col René Ngendahimana yagize ati:”Nibyo koko impanuka yabaye ariko ntabwo turamenya neza icyayiteye kuko yari iri mu kazi kayo gasanzwe ka buri munsi. Abari bayirimo bose ntacyo babaye uretse umwe wakomeretse byoroheje”.

Bamwe mu bantu bahuruye bareba iby'impanuka y'iyi Kajugujugu.
Bamwe mu bantu bahuruye bareba iby’impanuka y’iyi Kajugujugu.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Lt Col René Ngendahimana, yatangarije ukwezi.com dukesha iyi nkuru ko kuva impanuka y’iyi Kajugujugu ibaye hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyayiteye.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →