Muhanga: Umugabo n’umugore barwanye bapfa ikariso umwe asaba kongezwa inkoni

Nyuma yo gusanga amakariso ye atameshwe nkuko yari abimenyereye, yashatse kuzana igitsure ndetse n’inkoni k’umugorewe asanga yamurushije uburakari bararwana habura uva ku izima.

Umugabo wari umenyerewe gufurirwa imyenda ye y’imbere( amakariso) n’umugore we, mu cyumweru gishize ubwo yashakaga iyo kwambara, yakubise amaso aho abikwa asanga nta n’imwe ifuze agize ngo arabaza umugore we impamvu ati ntayo nameshe, ruhera ubwo rurambikana.

Ubwo umugabo yabazaga umugore impamvu atamumeseye imyenda y’imbere nkuko byari bisanzwe, umugore yaramwihoreye, kera kabaye barimo bacyocyorana, umugore arerura ati:” ntabwo nzajya ngufurira imyenda yawe y’imbere kandi uba wayibyukanye k’umugore w’ihabara ryawe, ujye uvayo wayifurishije”.

Umugabo (Twirinze gutangaza amazina yabo bombi), agwa mu kantu niko gukubita umugore amusaba gufura iyo myenda umugore nawe ati nushaka unkubite ndetse unyongeze izindi ntayo ngufurira.

Umugabo nyuma yo kubona ko ibyifuzo bye byanze ndetse bitari bukunde dore ko n’inkoni ntacyo zakemuye, anamaze kandi kubona ko bihaye rubanda, yahisemo gutuza afata inzira aragenda asiga umugore yivovota nawe yijyanira ikimwaro.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →