• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
18/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Uburengerazuba: Batanu batawe muri yombi bazira gukora ibitemewe n’amategeko

Umwanditsi
October 30, 2016

Ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda byakorewe mu turere two mu Ntara y’u Burengerazuba byakozwe tariki ya 28 Ukwakira 2016, byatumye abagabo batanu bafatwa. Bamwe bafashwe kubera ubucuruzi bwa magendu ndetse abandi bafatwa bagerageza guha ruswa abapolisi kugira ngo badahanirwa amakosa yabo nyuma yo kutubahiriza amategeko y’umuhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’u Burengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko uwo munsi Polisi y’u Rwanda ihakorera, yateguye igikorwa kidasanzwe  mu turere twose aho cyari kigamije icuruzwa kubuza no gufata ibijyanye n’ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge, magendu, ndetse no gukaza ibijyanye no kubahiriza amategeko y’umuhanda hagamijwe kwirinda impanuka.

CIP Kanamugire yagize ati:” muri icyo gihe, abantu batanu basanzwe batwara imodoka na za moto bafashwe nta byangombwa byuzuye bibemerera gukora ako kazi bafite harimo uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, ndetse mugenzi wabo afatanwa magendu y’ikinyobwa cyitwa Novida.

Byongeye kandi, bamaze no gufatwa bashatse guha ruswa abapolisi ariko biba iby’ubusa; iki nacyo ni icyaha bazahanirwa. Ruswa bageragezaga gutanga ni hagati y’amafaranga ibihumbi 5 ndetse n’ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.

Abatwara ibinyabiziga ni bamwe mu bakunze gufatirwa mu ngeso mbi ya ruswa bashaka kuyiha abapolisi kubera amwe mu makosa yabo; ku buryo mu myaka itatu ishize abagera kuri 400 bamaze gufatwa.

CIP Kanamugire yakomeje agira ati: “Kutubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse no gukora ubucuruzi bwa magendu bihanwa n’amategeko, ariko biba bibi kurushaho iyo haniyongereyeho no gutanga ruswa”.

Polisi, tubereyeho kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo; ntabwo twakwemera uwo ariwe wese wadushora mu bikorwa bibi bya ruswa. Dushinzwe kureba ko amategeko ashyirwa mu bikorwa kandi akubahirizwa; icyo abantu bagomba kucyubahiriza.

Yasabye abaturage muri rusange gukomeza ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha bitandukanye na ruswa by’umwihariko cyane cyane batanga amakuru kare kugira ngo habeho gukumira.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga