Meya wa Kamonyi yemeje ko Gitifu w’umurenge wa Karama yeguye

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama Sebagabo Francois, hakurikijwe ibaruwa yandikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi asezera ku mirimo, Kwegura kwe kwahawe umugisha.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable, Kuri uyu wa gatatu taliki ya 2 Ugushyingo 2016, yemereye ikinyamakuru intyoza.com ko amakuru y’iyegura rya Sebagaboabo Francois umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama ari impamo.

Udahemuka Aimable, yatangarije intyoza.com ko kwegura k’uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Sebagabo ari igikorwa yakoze ku mpamvu ze bwite, ko buriya nk’umuntu mukuru afite izindi gahunda zitamenywa n’undi wese.

Meya Udahemuka yagize ati:” Twabonye ibaruwa y’ubwegure bwe, avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite, ntabwo twamenya ibyo agiye gukora kuko nk’umuntu mukuru buriya afite gahunda ze wenda byaba no kwikorera kugiti cye, rero ntabwo twamenya nyirizina ngo agiye gukora iki kuko ni umuntu mukuru”.

Uretse iyegura rya Gitifu Sebagabo Francois, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yatangarije intyoza.com ko hari n’undi munyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire ndetse anashinzwe iby’irangamimerere mu murenge wa Musambira nawe wamaze gushyikiriza akarere ibaruwa y’ubwegure bwe kuri iyi mirimo yose yakoraga.

Udahemuka, avuga ko Mwitiyeho Gratien ariwe wari mu mwanya w’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire anashinzwe irangamimerere mu murenge wa Musambira yatanze ibaruwa yo kwegura mu mirimo ye ku mpamvu ze bwite.

Aimable Udahemuka, yatangarije intyoza.com ko nyuma y’iri yegura ry’abanyamabanga Nshingwabikorwa ngo ntakiri buhungabane mu mirimo bakoraga, ngo ntabwo ihagarara, ubuyobozi bw’akarere ngo burimo gushaka igisubizo cy’abakomeza gukora imirimo aba bakoraga.

Niba ushaka kureba inkuru ya mbere yari yanditswe ubwo havugwaga ukwegura kwa Sebagabo Francois wari Gitifu wa Karama na zimwe mu mpamvu zari zatangajwe kanda hano:http://www.intyoza.com/kamonyi-umunyamabanga-nshingwabikorwa-wumurenge-wa-karama-yaba-yeguye/

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →