Abapolisi bagomba kujya mu butumwa bahawe impanuro zanyuma

Abapolisi 240 bitegura kujya gusimbura bagenzi babo muri Sudani y’epfo, mugihe kuri uyu wa gatanu tariki 4 ugushyingo 2016 bagomba kugenda, bahawe impanuro zikubiyemo uko bagomba kuzitwara bageze aho batumwe.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi DIGP Dan Munyuza, yakanguriye umutwe w’abapolisi bitegura kujya muri Sudani y’Epfo gufatanya hagati yabo no kwita ku bikenewe ngo bazashobore kurangiza inshingano zijyanye n’ubutumwa bazajyamo.

Yabigarutseho ababwira ko kuzajya guha umutekano, ituze n’amahoro abaturage b’igihugu cy’amahanga ari” ubutumwa buremereye” kandi ari uguhagararira Polisi n’igihugu kibohereje muri rusange.

DIGP Munyuza, yatanze izi mpanuro ku kuri uyu wa kane taliki ya 3 Ugushyingo 2016 ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, aho yaganirije abapolisi 240 bari mu mutwe wa RWAFPU2 witegura koherezwa mu butumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Uyu mutwe uyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Eric Mutsinzi ukaba urimo abapolisikazi 45, ukaba witegura kugenda kuri uyu wa gatanu.

Bazasimburayo RWAFPU1 nayo igizwe n’abapolisi 240 biteganyijwe ko nabo bazatahuka muri iki cyumweru nyuma y’umwaka bamazeyo.

DIGP Munyuza yagize ati:” Mwarigishijwe kandi mufite ubumenyi busabwa ngo mukore neza ikibajyanye, iki nicyo gihe cyo kugera ikirenge mucy’abo mugiye gusimbura byose ku neza y’abatuye Sudani y’Epfo”.

Abagira inama yo gucengerwa n’imiterere y’aho bagiye gukorera, yavuze ko ibyo bize mu mahugurwa bamazemo iminsi bizabafasha gukora akazi neza.

Aha yagize ati:” Mugomba kuba mwiteguye mu mutwe no ku mubiri kandi mukarangwa no gukorera hamwe igihe muzaba mufatanya n’indi mitwe muzahurira mu butumwa bwo guha umutekano n’ituze abaturage bababaye”.

Yabagiriye inama yo kubakira ku bigwi byasizwe n’abo basimbuye, kugumana indangagaciro zo kubaha, imyitwarire myiza, isuku n’ubwitange; biri no mu biranga ubunyamwuga.

Yavuze ko imyitwarire mibi y’umwe ihesha isura mbi umutwe wose, Polisi y’u Rwanda n’igihugu muri rusange, bikaba ari  ikintu cy’agaciro kitari icyo gukinisha .

Yavuze ko”ubuyobozi butanga urugero” ari bwo bukwiye kubayobora mu gukora neza no kugira imyitwarire myiza.

U Rwanda rukaba rufite abapolisi bagera ku 1000 mu butumwa butandukanye bw’Umuryango w’Abibumbye.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →