Makuza Bertin, Umucuruzi w’umushoramari wari mubakomeye yatabarutse

Mu buryo butunguranye, Makuza Bertin wari umucuruzi ndetse akanaba umushoramari ukomeye yatabarutse mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu rishyira kuwa kane tariki ya 3 ugushyingo 2016.

Makuza Bertin, umwe mu bashoramari bakomeye w’Umunyarwanda mu buryo butunguranye yatabarutse. Yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faycal aho yari yagiye kwisuzumisha kuko yahagiye yumva atameze neza ariko kandi atanarembye.

Amakuru agera ku kinyamakuru intyoza.com ahamya ko uyu mushoramari yari amaze iminsi akora imirimoye isanzwe, ubwo yari mu modoka ye ajya mu kazi ngo yumvise atameze neza ahitamo kujya kwisuzumisha mu bitaro byitiriwe umwami Faycal aho ngo abaganga ngo basanze yagize ikibazo cy’imitsi mito yo mu mutwe yari yacitse,ibi ngo ahanini bikaba biterwa n’umunaniro ukabije. Ntabwo yabashije kuva muri ibi bitaro amahro kuko ariho yaguye.

Makuza Bertin, azwi nk’umushoramari w’umucuruzi w’umunyarwanda wari ukomeye, azwi cyane kandi k’uruganda rwe rukora Matora rwa Rwanda foam, azwi kandi nka nyiri umuturirwa wubatse ahahoze Iposita mu mujyi wa Kigari, inzu y’amagorofa ndende yiswe M.Peace Plaza inyubako yuzuye imutwaye Miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →