Musabe ngo hatagira upfa vuba–Guverineri Mureshyankwano

Hon. Guverineri Marie Rose Mureshyankwano, yasabye abaturage b’Umurenge wa Runda mu karere ka Kamonyi gusaba ngo hatagira upfa vuba kuko hari ibyiza byinshi yagenda atabonye.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 9 ugushyingo 2016, umuyobozi w’intara y’amajyepfo Hon. Guverineri Marie Rose Mureshyankwano, ubwo yasuraga abaturage b’akarere ka Kamonyi by’umwihariko mu murenge wa Runda, yasabye buri wese mu buryo yemeramo gusenga akomeje asaba kudapfa vuba kuko ibyiza ahishiwe ari byinshi.

Aya magambo ya Hon. Guverineri Mureshyankwano, ya yakoresheje abwira abaturage nyuma yo kuganira nabo bakamugezaho ibyifuzo n’ibibazo ahanini bishingiye ku mibereho y’ibyo bakenera mu buzima busanzwe bifuza ko bakemurirwa cyangwa se bikanozwa kurusha uko biri.

Bamwe mu baturage bageza kuri Guverineri Mureshyankwano ibibazo n'ibyifuzo byabo.
Bamwe mu baturage bageza kuri Guverineri Mureshyankwano ibibazo n’ibyifuzo byabo.

Hon. Guverineri Mureshyankano yagize ati:” nazanywe no kureba ibyiza n’iterambere mugezeho uko bimeze, tuganire mumbwire byose, ibishoboka tubikemure dufatanije hanyuma ibidashoboka ndabishyira uwantumye kuko ari umugabo utagira ikimunanira, n’ibitarashobokaga yabishoboje abanyarwanda mu buryo budashidikanywaho”.

Yabwiye abaturage baganiraga ko mu byifuzo byabo hari ibyo bifuza bibasha kubonerwa ibisubizo ariko abasaba no kwihanganira ibiba bidashobora guhita bikemuka kuko ngo Igihugu ni nk’umuryango. Mu muryango ibyo buri wese ashaka cyangwa yifuza ngo ntabwo bibonekera rimwe, ati hari ubwo ukenera ikoti n’ipantaro ariko ku bw’ubushobozi buke ukagura kimwe muri ibyo, bari ubwo kandi ku bw’ubushobozi ufite wiha ibyo ubona ukennye kurusha ibindi atari uko ibindi ubyanze.

Bamwe mu baturage bitabiriye ikiganiro n'ubuyobozi.
Bamwe mu baturage bitabiriye ikiganiro n’ubuyobozi.

Hon. Guverineri Mureshyankwano, yasabya abaturage muri rusanjye kumenya ko ibyiza bahishiwe ari byo byinshi kandi byiza ko kandi ntacyo Igihugu cyabima. Yasabye buri umwe wese mu kwemera kwe ngo ahubwo asabe kudapfa vuba ngo kuko yaba agiye hari byinshi byiza bimuteganyirijwe atabonye.

Bimwe mu bibazo abaturage b’umurenge wa Runda mu kagari ka Gihara n’abatuye hafi aho bagaragarije Guverineri Mureshyankwano; ni ibishingiye ku byiciro by’ubudehe, kubona amafaranga y’ingoboka benshi bita ay’abasaza cyangwa abageze muzabukuru, ibibazo byo kutagira ibikorwa remezo nk’imihanda, amazi ndetse n’umuriro w’amashanyarazi n’ibindi.

 

Abaturage bahawe umwanya utari muto wo kubaza ibibazo no gutanga ibyifuzo byabo.
Abaturage bahawe umwanya utari muto wo kubaza ibibazo no gutanga ibyifuzo byabo.

Nyuma yo gushimira muri rusanjye abanyakamonyi kuko umunsi wose yawumaze asura ibikorwa bitandukanye ahantu hatandukanye muri aka karere by’umwihariko muri Runda, yababwiye ko bamaze kugera kuri byinshi, ko ndetse ibyagaragaraga nk’ibidashoboka byashobotse ko rero nta nakimwe kizananirana.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →