Ibyemezo by’Inama idasanzwe y’abaminisitiri yo kuri uyu wa 11 ugushyingo 2016

None kuwa Gatanu, tariki ya 11 Ugushyingo 2016, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

  1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 12 Ukwakira 2016.
  2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho imyiteguro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano igeze, ishima ibimaze gukorwa, isaba ko ibisigaye byihutishwa. Iyo nama izabera muri Kigali Convention Center, kuva ku itariki ya 15 kugeza ku ya 16 Ukuboza 2016. Insanganyamatsiko ni: “Dufatanyije, twubake u Rwanda twifuza”- “Shaping together the Rwanda we want”.
  3. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ko muri Raporo ya Banki y’Isi ku buryo ibihugu byorohereza ishoramari, u Rwanda rwavuye ku mwanya wa 62 rujya ku wa 56 ku rwego rw’isi mu bijyanye no korohereza ishoramari, rukaba ari urwa 2 muri Afurika nyuma y’Igihugu cya Mauritius. Inama y‘Abaminisitiri yashimye intambwe u Rwanda rwateye ariko isaba ko ahakiri imbogamizi hakosorwa u Rwanda rugakomeza gutera imbere.
  4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko umuturage uri mu cyiciro cya mbere n’uri mu cyiciro cya kabiri cy’Ubudehe, mu gihe bamusuzumye bagasanga arwaye malariya, ku rwego rw’Umujyanama w’Ubuzima cyangwa ku rwego rw’Ikigo Nderabuzima, azajya ahabwa umuti wa malariya ku buntu.
  5. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko u Rwanda rwinjira mu Muryango Mpuzamahanga witwa Climate and Clean Air Coalition Initiative, ugamije kubungabunga ubwiza bw’umwuka no gukumira ihumana ry’ikirere.
  6. Inama y’Abaminisitiri yemereye impushya amasosiyete 37 akora ubucukuzi bwa mine na kariyeri mu Rwanda.
  7. Inama y’Abaminisitiri yemeje kugirana amasezerano n’amasosiyete 11 y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo gukora ubushakashatsi bw’amabuye y’agaciro mu birombe bya Leta bya Nemba, Sebeya, Giciye, Rutsiro na Mara.
  8. Inama y’Abaminisitiri yemeje Raporo Ngarukagihe ya 11, iya 12 n’iya 13 y’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Afurika yerekeye Uburenganzira bwa Muntu n’ubw’Abaturage na Raporo y’Ibanze ku Masezerano y’Inyongera yerekeranye n’Uburenganzira bw’Abagore muri Afurika (Amasezerano ya Maputo).
  9. Inama y’Abaminisitiri yemeje igurishwa ry’imigabane Leta yari ifite muri Mukamira Dairy n’Umushoramari Crystal Ventures Ltd.
  10. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Umuganda wo ku itariki ya 26/11/2016 uzibanda ku gikorwa cyo gutera ibiti mu Rwanda hose. Hazatangwa kandi ubutumwa bukurikira:
  11. Gushishikariza abaturage gutera ibiti byinshi kandi by’ubwoko bunyuranye;
  12. Gushishikariza abantu bose umuco wo kurwanya ruswa;
  13. Gushishikariza abanyarwanda kwita ku burenganzira bw’Abafite ubumuga.
  14. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

 Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda kuwa 03 Ugushyingo 2015, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni mirongo itandatu n’umunani n’ibihumbi magana abiri z’Amadetesi (68.200.000 DTS) agenewe uburyo bwo kurengera abatishoboye – Icyiciro cya III;

 Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano yashyiriweho umukono i Roma mu Butaliyani ku wa 04 Ugushyingo 2016, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Kigamije Guteza Imbere Ubuhinzi (IFAD), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni mirongo itatu n’imwe n’ibihumbi magana atatu na mirongo itanu z’Amadetesi (31.350.000 DTS) n’impano ingana n’ibihumbi magana arindwi na mirongo cyenda z’Amadetesi (790.000 DTS) agenewe Umushinga wo Guteza imbere Umukamo w’Amata mu Rwanda;

 Umushinga w’Itegeko rishyiraho Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byarwo;Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano Mpuzamahanga No 144 yerekeranye n’Inama Nyunguranabitekerezo ku Mategeko Mpuzamahanga y’Umurimo hagati ya Leta, Abahagarariye Abakoresha n’Abahagarariye Abakozi, yemerejwe i Geneve, mu Busuwisi n’Inama Nkuru ya 61 y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo ku wa 21 Kamena 1976;

– Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano Mpuzamahanga No 150 yerekeranye n’imigendekere myiza y’umurimo yemerejwe i Geneve mu Busuwisi n’Inama Nkuru ya 64 y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo ku wa 26 Kamena 1978;

 Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano Mpuzamahanga No 154 yerekeranye n’imishyikirano rusange igenga umurimo, yemerejwe i Geneve, mu Busuwisi n’Inama Nkuru ya 67 y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo, ku wa 3 Kamena 1981;

 Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano Mpuzamahanga No 155 yerekeranye n’Ubuzima n’Umutekano ku kazi, yemerejwe i Geneve, mu Busuwisi n’Inama Nkuru ya 67 y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo, ku wa 22 Kamena 1981;

 Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano Mpuzamahanga No 181 yerekeranye n’Ibigo byigenga bishakira abakozi akazi, yemerejwe i Geneve, mu Busuwisi, n’Inama Nkuru ya 85 y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo, ku wa 19 Kamena 1997;

 Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano Mpuzamahanga No 187 yerekeranye no guteza imbere ibyerekeye Ubuzima n’Umutekano ku kazi, yemerejwe i Geneve, mu Busuwisi n’Inama Nkuru ya 95 y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo, ku wa 15 Kamena 2006.
12. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

 Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho kandi rigena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi muri Serivisi z’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe;

 Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Igihugu: Bwana RUKAKA Gallican;

 Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abashinjacyaha bayobora Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye:

* Bwana BARAJIGINWA Diogène;

* Madamu BATAMURIZA Alice;

* Bwana RUSANGANWA Augustin;

* Madamu MURIGIRWA Esther.

 Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Umushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye: Bwana BUTERA Oscar;

 Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze: Madamu INGABIRE Yvette;

 Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana NTAGANZWA Damien wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imicungire no Kongerera Ubumenyi Abarimu mu Kigo gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB), guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

 Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu AIP Edouard KAYITARE, wari Umucungagereza mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS);

 Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gucunga imitungo yasizwe na bene yo n’imikoranire y’inzego zigira uruhare mu kuyicunga;

 Iteka rya Minisitiri rishyiraho uburyo n’inzira bikurikizwa mu guhindura izina;

 Iteka rya Minisitiri rigena imigendekere y’ubwishingire bw’umwana bukozwe na Leta;

 Iteka rya Minisitiri rigena ibindi byitabwaho mu kubera umubyeyi umwana utabyaye ku rwego mpuzamahanga n’uburyo bikorwa;

  1. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka yirukana abasirikare 101 kubera amakosa ya discipline bakoze.
  2. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:
    * Muri MINIJUST

 Bwana BUGINGO Spencer: Legal Advisory Services Division: Senior State Attorney

 Madamu UMURUNGI Providence: Head of International Justice and Judicial Cooperation Deparment

 HABYARA COSTA Joseph: Director General of Law Enforcement Directorate General

* Muri MINECOFIN

 Madamu MUKESHIMANA Marcel: Accountant General

* Muri Rwanda Biomedical Center (RBC)

– Madamu MUTEGARABA Nathalie: Corporate Services Division Manager

* Muri Gender Monitoring Office (GMO)

 Deputy Gender Monitors: Bwana KABERA Jean Paul, Madamu MUKANDASIRA Caritas,

 Madamu CYIZANYE Allen: Umunyamabanga Nshingwabikorwa/Executive Secretary

* Muri Rwanda Law Reform Commission (RLRC)

Madamu MUKESHIMANA Béata: Vice Chairperson

 Bwana SONGA GASHABIZI Alain: Law Reform and Research Division Manager

 Bwana GATERA RUKE Raymond: Law Revision Division Manager

* Muri Rwanda Education Board (REB)

Bwana NZITABAKUZE Claudien: Head of Teacher Development and Management (TDM)

– Bwana KAGERUKA Benjamin: Head of Education Quality and Standards (EQS)
* Muri Rwanda Standards Board (RSB):

 Bwana MURENZI Raymond: Umuyobozi Mukuru/Director General

* Mu UMWARIMU SACCO

 Madamu UWAMBAJE Laurence: Umuyobozi Mukuru/Director General

* Abagize Inama z’Ubuyobozi/Members of the Board of Directors

 Muri NGALI HOLDING Ltd

  1. Bwana RUTAYISIRE MUSONI Jean: Chairperson
  2. Madamu HABIYAKARE Chantal: Vice Chairperson
  3. Dr. NKURUNZIZA Alphonse
  4. Madamu BAMWINE K. Loyce
  5. Madamu UMWALI Mireille
  6. Bwana RURAZI Justin
  7. Bwana Gen CESAR

 Muri FARG

  1. Madamu IHOGOZA Frances: Chairperson
  2. Sheikh BAHAME Hassan: Vice Chairperson
  3. Bwana MAJYAMBERE Félix Aimable
  4. Bwana NKUSI David
  5. Dr. DUSHIME Théophile
  6. Madamu WANZIGA Maureen
  7. Madamu ABAKUNZI Anne

 Muri National Identification Agency (NIDA)

  1. Bwana MURANGWA Yussuf: Chairperson
  2. Madamu KAGOYIRE Alice: Vice Chairperson
  3. Bwana MUFURUKYE Fred
  4. Bwana HABYARIMANA Gilbert
  5. Bwana UWAJENEZA Clément
  6. Dr. BAYISENGE Janet
  7. Madamu HABYARIMANA Béata

 Muri Rwanda Natural Resources Authority (RNRA)

  1. Bwana RUTABANA Eric: Chairperson
  2. Madamu NYIRABAVAKURE Rose: Vice Chairperson
  3. Bwana SANO James
  4. Madamu MUKAMUNANA Alphonsine
  5. Dr. SEMWAGA Octave
  6. Madamu MUKABATANGA Chantal
  7. Madamu BAGWANEZA Suzan

Muri Institute of National Museums of Rwanda (INMR)

  1. Dr. KABWETE Murinda Charles: Chairperson
  2. Madamu GAHONGAYIRE Liberata: Vice Chairperson
  3. Madamu MUGWANEZA Pacifique
  4. Bwana NIYITEGEKA Bonaventure
  5. Madamu NDENGEYINGOMA Louise
  6. Dr. MUSABE Joyce
  7. Bwana SEBUHORO Edwin

 Muri National Commission for the Fight against Genocide (CNLG)

  1. Dr. HAVUGIMANA Emmanuel: Chairperson
  2. Madamu MUTAKWASUKU Yvonne: Vice Chairperson
  3. Dr. MUHAYISA Assumpta
  4. Bwana SIBOMANA Saidi
  5. Madamu KAYITESI Immaculée
  6. Rev. SIBOMANA Jean
  7. Dr. NZABARIRWA Wenceslas

 Muri Rwanda Biomedical Center (RBC)

  1. Prof. Philip Cotton: Chairperson
  2. Dr. Etienne KARITA: Vice Chairperson
  3. Dr. Charlotte BAVUMA
  4. Bwana Danny MUTEMBE
  5. Madamu Hadija MURANGWA
  6. Madamu UWAMWIZA Claudine
  7. Madamu KAYISIRE Marie Solange

 Muri Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honors (CHENO)

  1. Dr. HABUMUREMYI Pierre Damien: Chancellor
  2. Madamu UWUMUKIZA Françoise
  3. Dr. NKAKA Raphael
  4. Bwana NDAHIRO Tom
  5. Madamu MILENGE Immaculée
  6. Bwana MUNYAKABERA Faustin
  7. Dr. UWERA Claudine
  8. Lt. Col. NYIRIMANZI Gérard
  9. Madamu MUKASARASI Godelieve
  10. Mu Bindi:
  11. a) Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Urwego rw’Umuvunyi rwateguye Icyumweru cyo Kurwanya Ruswa kizaba kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 9 Ukuboza 2016. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Tanga umusanzu wawe utunga agatoki ruswa.”
  12. b) Minisitiri w’Ingabo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku bufatanye bw’Igihugu cy’Ubuholandi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hateguwe amahugurwa agamije gushyira mu bikorwa no guteza imbere Amahame ya Kigali yerekeranye no kurinda abaturage mu buryo bwagutse mu gihe cy’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi. Ayo mahugurwa abera muri Rwanda Peace Academy i Musanze kuva tariki ya 9 kugeza ku ya 16 Ugushyingo 2016, azitabirwa n’abasirikare, abapolisi n’abasivili baturuka mu bihugu 14 harimo 12 byo muri Afurika.
  13. c) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzifatanya n’isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abafite ubumuga tariki ya 3 Ukuboza 2016. Ku rwego rw’Igihugu, uwo munsi uzabera mu Karere ka Rwamagana. Insanganyamatsiko ni:“Kugera ku ntego 17 z’Iterambere rirambye, Duteza imbere umurimo kuri bose.”
  14. d) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku bufatanye n’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda n’Ishyirahamwe Nyafurika ry’Imari n’Imigabane hateguwe Inteko Rusange Ngarukamwaka ya 20. Iyo nama izabera i Kigali kuva ku itariki ya 27 kugeza ku ya 29 Ugushyingo 2016. Insanganyamatsiko ni: “Icyerekezo 2030: Duteze imbere urwego rw’Imari n’Imigabane muri Afurika hagamijwe kugera ku bukungu burambye.”
  15. e) Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
    Umunsi w’Intwari uteganyijwe kuba ku itariki ya mbere Gashyantare 2017 uzabanzirizwa n’Icyumweru cyahariwe Intwari kizatangira tariki ya 20 kugeza 31 Mutarama 2017. Insanganyamatsiko ni: “Ubutwari ni uguhitamo ibitubereye”.Inama Nyunguranabitekerezo n’abafatanyabikorwa kuri gahunda yo gushyira Inzibutso za Jenoside za Gisozi, Murambi, Bisesero na Nyamata mu Murage w’Isi yabereye i Kigali kuva tariki ya 7 kugeza ku ya 9 Ugushyingo 2016.

Kuva tariki ya 9 kugeza ku ya 13 Ugushyingo 2016, Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi y’Abatarengeje imyaka 20 yitabiriye amarushanwa y’umupira w’amaguru arimo kubera i Rabat muri Maroc, ahuza amakipe y’Ibihugu bifitanye ubufatanye bukomeye n’Ubwami bwa Maroc.Kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 20 Ugushyingo 2016, u Rwanda rwateguye Irushanwa Mpuzamahanga ry’Amagare ku nshuro ya 7 “Tour du Rwanda 2016”. Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 17 azaturuka mu bihugu 12 byo muri Afurika, Uburayi na Amerika ya Ruguru.

  1. f) Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko hateguwe Itorero ry’Abayobozi bo mu Nzego z’Ibanze n’abo mu Butegetsi bwite bwa Leta rizabera muri Groupe Scolaire Officiel de Butare, mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo, kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 27 Ugushyingo 2016. Insanganyamatsiko ni:“Gutanga Serivisi Nziza ku muturage: ni intego duhuriyeho.”
  2. g) Minisitiri ushinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 23 kugeza ku ya 27 Ukwakira 2016 u Rwanda rwakiriye Inama Nyunguranabitekerezo yigaga ku ngamba zafashwe n’u Rwanda mu bijyanye no guteza imbere imibereho y’impunzi zahungiye mu Rwanda.
  3. h) Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

Ku bufatanye na Kigali International Conference Declaration na Polisi y’Igihugu hateguwe Inama y’Ihuriro ku rwego rw’Akarere izitabirwa n’Abagore bakora mu Nzego zishinzwe Umutekano. Iyo nama izabera muri Kigali Convention Center kuva ku itariki ya 28 kugeza ku ya 29 Ugushyingo 2016. Insanganyamatsiko ni: “Uruhare rw’Abagore mu kurinda umutekano: gushyiraho ingamba nshya.” Iyo nama izahuzwa kandi no Gahunda y’Ubukangurambaga yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa Abagore iteganyijwe kuva tariki ya 25 Ugushingo kugeza ku ya 10 Ukuboza 2016.Ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abana (NCC) na Minisiteri y’Umuco na Siporo hateguwe Inama Nkuru y’Abana ya 11 tariki ya 8 Ukuboza 2016, izabera mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko. Insanganyamatsiko ni: “Uburere buboneye, umusingi w’Umuco.”

  1. i) Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira Inama y’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe guhuza ibikorwa by’iterambere mu itumanaho (ITU) ku rwego rw’Akarere ka Afurika hagamijwe kwisuzuma nka Afurika mu rwego rwo gutegura Inama y’uwo Muryango ku rwego rw’isi. Iyi nama izabera muri Hoteli Marriot kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 8 Ukuboza 2016.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Umwanditsi

Learn More →