Miliyoni 700 zubakishijwe uruganda rutigeze rukora

Akarere ka Ngororero kanenzwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu ku kuba karashoye miliyoni 700 kubaka uruganda rutunganya imyumbati ariko imyaka ikaba isaga itandatu nta kintu na kimwe rukoze.

Mu murenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero, hubatswe uruganda rwagenewe gutunganya imyumbati ruyikoramo ifu mu rwego rwo kuyongerera agaciro. Ni uruganda rwuzuye mu mwaka wa 2010 rutwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda angana na Miriyoni zigera kuri 700, kuva icyo gihe rwashoboraga gutangira gukora ariko imyaka irihiritse rudakora.

Bamwe mu baturage b’akarere ka Ngororero, bibaza impamvu uruganda rudakora ndetse nimpamvu abari babariwe kugirango bimurwe, bahabwe ingurane habashe kuboneka ubuso bwo guhingaho imyumbati bitakozwe. Basaba ko byakabaye bijya mu ngengo y’imari kugirango uru ruganda rubashe gukora ndetse n’abahinga imyumbati babashe kuyihinga bafite icyerekezo cy’isoko.

Umwe muri aba baturage agira ati:” Ndibuka aho bavugaga ko ruriya ruganda rwajya, hari hariho igenamigambi bavuga ko bashobora kwimura abaturage bahari kugira ngo babone ubuso bunini bwo guhingwaho imyumbati, nabasabaga niba icyo kintu kitakiriho ko cyashyirwa mu igenamigambi ariko uruganda rugakora”.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu inenga cyane akarere ka Ngororero, ku igenamigambi kakoze ryo kubaka uruganda rw’imyumbati, rukaba rumaze imyaka isaga itandatu rwuzuye ariko rukaba rutarakora akazi rwubakiwe.

Vincent Munyeshyaka, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, avuga ko uru ruganda ari rumwe mu ngero z’ibikorwa bigaragaza igenamigambi ryakozwe nabi nta kugisha inama abaturage.

Munyeshyaka agita ati” Ruriya ruganda rw’imyumbati ntabwo ntekereza yuko abaturage ba ngororero ikintu muhinga cyambere ari imyumbati, hashoboraga no kujya urundi ruganda rujyanye n’ibikorwa n’ibyo muhinga byinshi kurusha imyumbati, ariko noneho rwarahageze kubera rya genamigambi ribi. Ndabyemeza neza ko iyo abaturage baba baraganirijwe ruriya ruganda ntabwo ruba ruhari baba baravuze ikindi kintu”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero, butangaza ko burimo gukora iyo bwabaga kugira ngo uruganda rube rwatangira gukora ndetse kandi ngo hanakorwe inyigo yo kwimura abaturage kugira ngo haboneke ubutaka bwo guhingamo imyumbati ruzajya rutunganya.

Ndayambaje Godefroid, umuyobozi w’akarere ka Ngororero yemera ko ari ikibazo. Agira ati:” Ni ikibazo dufite koko gikomeye, twari dufite mu mihigo y’uyu mwaka ko tugomba kwagura ubuso buriho imyumbati, yemwe no mu ngengo y’imari(Budjet) y’akarere twateganyije amafaranga yagombaga kudufasha kugura imbuto. Miliyoni 36 zagombaga kudufasha kubona imbuto zigahabwa abaturage bakazihinga ariko kugeza uyu munsi wa none ntacyo turabasha gukora”.

Abaturage, uretse guhezwa mu gihirahiro no gukomeza kwibaza amaherezo y’uru ruganda rudakora icyo rwubakiwe mu gihe cy’imyaka isaga itandatu ishize, nkuko iyi nkuru dukesha Radiyo Huguka ibivuga, ngo kubwa bamwe mu baturage uru ruganda bari banarutegerejeho imirimo ruramutse rukoze.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →