Leta y’u Burundi na Loni ibyabo byabaye agatereranzamba

Mu gihe Leta y’u Burundi yifuza ko intumwa ya Loni iri muri ki gihugu ibavira ku butaka igasimbuzwa indi kuko itishimiye imikoranire y’uhari, Loni yo ntikozwa ibyo gusimbuza intumwa yayo.

Leta y’u Burundi iyobowe na Perezida Pierre Nkurunziza, yamaze kwanga intumwa ya Loni muri iki gihugu Jamal ndetse isaba umuryango w’abibumbye ko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri yaba yamaze kumubakurira ku butaka ikazana undi.

Mu rwandiko Perezida Nkurunziza yandikiye Umunyamabanga mukuru wa Loni Ban Ki-Moon hamwe n’uzamusimbura kuri uyu mwanya bwana Antonio Guterres, yabasabye gushaka intumwa igomba gusimbura Jamal mu Burundi ngo kuko abogama.

Jamal Benomar, intumwa y’umuryango w’abibumbye mu gihugu cy’u Burundi wamaze guterwa utwatsi n’iki gihugu ko kitakimusha ku butaka bwacyo, kenshi yagiye atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’uburundi buyobowe na Petero Nkuru Nziza. Yagiye kenshi avuga ku bibazo by’umutekano muke wagiye urangwa mu Burundi ndetse akanasaba ko haba ibiganiro bihuza Leta y’u Burundi hamwe n’abatavuga rumwe nayo.

Jamal Benomar, mu cyumweru gishize ubwo Leta y’u Burundi yari mu biganiro muri iki gihugu byavugaga ku cyemezo Leta yafashe cyo gucana umubano n’amwe mu mashyirahamwe y’umuryango w’abibumbye aharanira uburenganzira bwa muntu, uyu Jamal yarivumbuye asohoka mubiganiro bitarangiye.

Jamal Benomar udashakwa ku butaka bw'u Burundi.
Jamal Benomar udashakwa ku butaka bw’u Burundi.

AFP dukesha iyi Nkuru, yatangaje ko binyuze ku muvugizi w’Umuryango w’Abibumbye Farhan Haq yavuze ko gusimbuza intumwa y’uyu muryango mu Burundi bitari mubyo Loni yiteguye gukora ngo kuko igifitiye Jamal icyizere ndetse akaba azakomeza gukora akazi ke muri iki gihugu.

Leta y’u Burundi, iramutse yirukanye ku butaka bwayo Jamal Benomar, yaba abaye intumwa ya kabiri ya Loni ivuye ku butaka bw’u Burundi mu gihe cy’umwaka kuko Jamal yahageze mu Ugushyingo kwa 2015 ubwo yasimburaga Said Djinnit weguye ku guhagararira Loni kubera gushinjwa kubogamira ku ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi mu biganiro by’amahoro.

Mu gihe Leta y’u Burundi ikomeje icyemezo cyo kwirukana intumwa y’umuryango w’abibumbye, ni nako ibyayo y’uyu muryango bikomeje kuba agatereranzamba kuko uretse kuba batari kuvuga rumwe kuri iki cyemezo cyo kwirukana intumwa ya Loni, u Burundi bwanamaze kwikura mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC mu gihe umuryango w’abibumbye nawo utahwemye gusohora amaraporo ashinja Leta y’u Burundi iyobowe na Petero Nkurunziza gukora ibikorwa bibi bitandukanye bibangamira uburenganziza bwa muntu.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →