• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
28/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
28/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
28/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
28/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

Perezida Joseph Kabila yashyizeho Minisitiri w’intebe wo mubatavuga rumwe nawe

Umwanditsi
November 18, 2016

Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Kinshasa yabonye Minisitiri w’intebe mushya wo mu batavuga rumwe n’ishyaka rya Perezida Joseph Kabila Kabange ari naryo rifite ubutegetsi.

Kuri uyu wa kane tariki ya 17 ugushyingo 2016, Perezida Joseph Kabila uyoboye Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Kinshasa, yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya nyuma y’aho uwari usanzwe yeguranye na Guverinoma yose.

Samy Badibanga w’imyaka 54 y’amavuko, niwe Minisitiri w’intebe wa Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo Kinshasa. Niwe Perezida Joseph Kabila yatoranije mu bakongomani bose maze amugirira icyizere cyo kuyobora Guverinoma y’inzibacyuho ya Kongo.

Samy Badibanga wagizwe Minisitiri w'Intebe wa Kongo Kinshasa.
Samy Badibanga wagizwe Minisitiri w’Intebe wa Kongo Kinshasa.

Samy Badibanga, ni umurwanashyaka w’ishyaka rya UDPS ritavuga rumwe n’irya Perezida Joseph Kabila, niwe ugomba kuyobora Guverinoma y’inzibacyuho izafasha mu gutegura amatora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe kuba mu mwaka 2018 nkuko byemejwe.

Dore Samy Babibanga na bimwe mubyo wamenya kuri we.
Uyu ni Samy Babibanga na bimwe mubyo wamenya kuri we.

Uyu mugabo Badibanga, ni umwe mu bantu bakoze akazi katoroshye mu gihe cy’amatora ya 2011 ubwo yari ku ruhembe rw’abamamazaga Tshisekedi umukandida wari uhanganye na Joseph Kabira. Uyu mugabo kandi ni umwe mubashyize umukono ku masezerano Perezida Kabila n’Ishyaka rye bagiranye n’andi mashyaka bemeza ko hajyaho inziba cyuho igomba gufasha gutegura amatora yo muri 2018 ari nabwo muri iyo nama bashyiragamo ingingo ivuga ko Minisitiri w’intebe wa Guverinoma y’inzibacyuho agomba kuva mu ishyaka ritavuga rumwe n’ishyaka riri kubutegetsi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5898 Posts

Politiki

4149 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

150 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga