Kiliziya Gatolika Nyuma y’imyaka 22 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye yasabye imbabazi

Mu myaka isaga 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye mu Rwanda, Kiliziya Gatolika ngo nubwo ntawe yatumye kugira nabi mu bayoboke bayo, ngo birakwiye gusaba imbabazi z’ibibi bakoze.  

Nyuma y’imyaka isaga 22, Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ibaye mu Rwanda, Kiliziya gatolika itarajyaga ikozwa ibyo gusaba imbabazi ku bw’abayoboye bayo bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yashyize isaba imbabazi ku mugaragaro.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Abepiskopi icyenda ba Kiliziya Gatolika hano mu Rwanda ndetse rikaba kuri iki cyumweru ryasomewe abatari bake mu bayoboke ba Kiliziya hirya no hino aho bateraniye kuri iki cyumweru taliki ya 20 ugushyingo 2016, ingingo zitari nke z’iri tangazo zibanze ku gusaba imbabazi.

Kiliziya Gatolika mu Rwanda, mu gusaba imbabazi, bavuga ko bitandukanya ku buryo bwose n‘icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imigirire yose n’imyumvire yose bijyanye n’ivangura n’irondamoko bigikomeza gutoneka ibikomere byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kiliziya Gatolika, yakunze gushinjwa kwinangira mu kwerekana ubushake bwayo bwo gusaba imbabazi ku bw’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda byakozwe na bamwe mu bayoboke bayo.

Iryo Musenyeri Smaragde Mbonyintege yavuga mu 2015 ko Kiliziya Gatolika izasaba imbabazi riratashye.

Mu ngingo zigera kuri 14 zikubiye muri iri tangazo dore uko ingingo ya 7 iya 8 n’iya 9 zivuga:

  1. Nubwo Kiliziya ntawe yatumye kugira nabi, twebwe abepiskopi gatolika, ku buryo bw’umwihariko, twongeye gusaba imbabazi kubera bamwe mu bana bayo, abasaseridoti, abihayimana n’abakristu bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi. Koko rero bakoze icyaha gikomeye cy’inabi ya muntu. Turasaba Imana kugira ngo ihindure imitima yabo, ibafashe kwicuza, kwiyunga no kugirira neza abo bahemukiye, bemere impuhwe zayo kandi bizere n’impuhwe z’abanyarwanda. Ukwicuza kwabo gutume batinyuka kuvuga ukuri, kugira ngo umutima wabo ushobore gukira icyaha gikomeye bagiriye Imana , bakakigirira n’igihugu cyose. Bumve ko Imana yakira uwicujije wese, wemeye guhindura imigenzereze ye, maze bubakire hamwe n’abandi igihugu kirangwa n’ineza yayo, urukundo n’ubwumvikane.

8.Turasaba Imana gufasha Abanyarwanda bose bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kwicuza bagahinduka. Twebwe abepiskopi banyu, mu izina ry’abakristu gatolika bo mu gihugu cyacu, muri uku gusaba imbabazi twitandukanya ku buryo bwose n‘icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, tunitandukanije n’imigirire yose, n’imyumvire yose bijyanye n’ivangura n’irondakoko bigikomeza gutoneka ibikomere twasigiwe na jenoside yakorewe abatutsi.

  1. Turasaba Imana ngo abantu bose bafite intimba n’ububabare byatewe n’amateka mabi twaciyemo muri iki gihugu ibahe imbaraga z’umutima zo kutiheba ahubwo bizere Imana itigera itererana abayo. Turasabira abarwayi, abafite ubumuga, imfubyi, abapfakazi, imfungwa, impunzi n’abandi bose bakomerekejwe n’ibyo twaciyemo kimwe n’imiryango yose yazahajwe n’ubukene ngo bagire ababagoboka, babagaragariza umutima w’impuhwe.

Bwambere mu mwaka wa 2015 mu kwezi kwa Nyakanga, nibwo Musenyeri Smaragde Mbonyintege wa Diyosezi ya Kabgayi akaba yari n’umuvugizi wa Kiliziya Gatolika, yari yavuze ko biteguye gusaba imbabazi kubera abayoboke babo bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, gusa yavugaga ko bizakorwa mu buryo bwo kwitandukanya n’ikibi atari ukucyishinja.

Icyo gihe yagiraga ati “Kiliziya nk’umubyeyi izasaba imbabazi, yumvikanisha ko gusaba imbabazi ari uburyo bwo kwitandukanya n’ikibi, ariko ntabwo ari ukucyishinja. Tuzabisabira imbabazi kandi tunagaya ibyabaye. Ni ikintu twavuzeho kandi Kiliziya ntiyigeze ihakana ko yasaba imbabazi”.

Musenyeri Mbonyintege yavugaga ko Kiliziya Gatolika yababajwe kuva kera na Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse igafata iya mbere mu bikorwa bigamije gusubiza agaciro n’ubumuntu abari barabwambuwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →