Abagabo batatu bafashwe na Polisi y’u Rwanda ku wa 18 Ugushyingo 2016 ibasanganye ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telefone na mudasobwa bacyekwa kwiba abantu batandukanye.
Ndikuryayo Patrick na Gasigwa Amza bafatiwe mu karere ka Nyarugenge bafite igikapu kirimo Telefone ngendanwa 55, sharijeri 55, bateri 56, na Simu Kadi eshanu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yagize ati:” Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Ndikuryayo yibye icyo gikapu muri imwe mu modoka zari aho abagenzi bategera imodoka mu karere ka Rubavu ubwo nyiracyo yagisigagamo agasohoka”.
Yongeyeho ko bombi bafatiwe aho abagenzi bategera imodoka (Nyabugogo) bari gushaka abaguzi b’izo telefone n’ibyangombwa byazo.
SP Hitayezu yakomeje agira ati:” Bagitangira gushaka abaguzi bahise bafatwa bitewe n’uko abaturage batabashize amakenga; ni ko kubimenyesha Polisi ibegereye; uyu akaba ari wo mumaro wo gutangira amakuru ku gihe. Abantu bakwiriye kwirinda ubujura n’ibindi bikorwa binyuranije n’amategeko kubera ko ingaruka zabyo harimo igifungo n’ibindi bitari byiza .”
Yavuze ko bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane nyiri ibyo bikoresho, ndetse niba hari abo bafatanyije muri ubwo bujura.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yagize kandi ati:” Hari abagenda mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bagamije kwiba. Ifatwa ry’aba bombi ni ikimenyetso cy’uko biriho ku buryo abagenzi n’ubatwaye mu modoka bakwiriye gufata ingamba zo kububurizamo; kandi igihe bagize uwo bafata yibye bagahita babimenyesha Polisi.”
Undi ucyekwaho ubujura ni uwitwa Iradukunda Pacifique wafatanywe ibikapu biriri birimo icyo yashikuje Nyirabanama Immaculée cyarimo Mudasobwa na Telefone ngendanwa bifite agaciro k’ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda n’icyo yashikuje Muhawenimana Scholastique cyarimo Telefone ngendanwa n’ibyangombwa bitandukanye, ibi akaba yarabikoreye mu kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, ho mu karere ka Muhanga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yagize ati:” Amaze gushikuza ibyo bikapu ba nyirabyo yahise yiruka. Polisi y’u Rwanda muri aka karere ikibimenya yafatanyije n’izindi nzego kumushaka kugeza afashwe”.
Yashimye abaturage kuba barihutiye kubimenyesha inzego z’umutekano avuga ko byatumye ucyekwa kubikora afatwa atararenga umutaru.
CIP Hakizimana yongeyeho ko Iradukunda afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye, naho ibyo bintu bikaba byarashyikirijwe ba nyirabyo.
Nibahamwa n’icyaha bazahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano nk’uko biteganywa n’ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
intyoza.com