Muhanga: Bararirira mu myotsi bazira kwitiranya BDF na EDF

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga bararira ayo kwarika nyuma yo gushyira amafaranga yabo mu kigega EDF(Evengelical Development Fund) bakabura aho gisigaye gikorera.

Iki kigega EDF cyari kijeje abaturage kubaha inguzanyo, ariko nyuma y’uko bagitanzemo imisanzu basabwaga ngo bemererwe, bakiburiye irengero. Ubuyobozi bw’akerere ka Muhanga bwo buvuga ko butazi iby’iki kigega, bukanakangurira abaturage kwirinda gushidukira ibyo bumvise byose.

EDF (Evangelical Development Fund) ni ikigega cy’imari kivuga ko gifasha abaturage kwizigamira no kubona inguzanyo zo gushora mu mishinga ibafasha kwiteza imbere. Nk’uko bigaragara mu izina ryacyo, ibikorwa byacyo bishingiye ku Nkuru Nziza (Ivanjili).

Iki kigega ngo ubusanzwe gifite ikicaro mu mujyi wa Kigali. Bamwe mu baturage b’akarere ka Muhanga bavuga ko cyari cyabijeje kubaha inguzanyo yo kwiteza imbere, kubera ko cyababwiraga ko nta n’umwe uzagira ikibazo cy’ingwate bakiyobotse ku bwinsi batanga imisanzu karahava boshye abagura imbuto babonye imvura y’umuhindo ikubye. Ubu amaso y’abakitabiriye yaheze mu kirere kandi ngo ntibazi n’aho gisigaye kibarizwa.

Nyirangarukiye Agnes, umuturage wo mu murenge wa Shyogwe avuga ko EDF yaje ibasezeranya ibitangaza kandi mu gihe gito. Kubaha inguzanyo zihuse kandi bitagombye ingwate ngo ni byo byatumye benshi muri bo bava hasi bagashyiramo utwo bari bafite.

Agira ati:“twari twarigeze twumva ko hari ikigo cyashyizweho na leta y’u Rwanda kugira ngo gifashe ba rwiyemezamirimo kibishingira mu bigo by’imari (BDF) tugira ngo ni cyo kije kudukura mu bukene”. Bamwe muri aba baturage bari basanzwe bazi BDF ngo bagize ngo ni yo yari ije kubafasha kwiteza imbere.

Kaneza Fred, utuye mu kagali ka Mubuga, umurenge wa Shyogwe avuga ko bumvise imvugo ya EDF bakagira ngo ni BDF ibasesekayemo. Agira ati:”twumvise ko bazatwishingira mu kubona inguzanyo tugira ngo ni cya kigo cya leta kitwa BDF, duhita dutangira kubaha amafaranga nta kuzuyaza”.

Bujuje ibisabwa ariko ntibabona inguzanyo

Nubwo bari bijejwe kubona inguzanyo mu buryo bworoheje, hari ibyo EDF yari yabasabye. Ibyo na byo bikaba birimo kugira ubwizigame bw’amezi atatu mu gatabo no kugura “kaneva” zo gukoreramo imishinga.

Aba baturage, bavuga ko batanze ubwizigame kandi bakagura na za kaneva bakoreyemo imishinga bashyikirije umukozi wa EDF witwa Murekatete Julienne.Abatwara abantu kuri moto bari bijejwe ko bagiye guhabwa za moto zabo bwite ku batazifite, naho abahinzi n’aborozi bagahabwa inguzanyo ibateza imbere kimwe n’abashakaga gukora ubucuruzi na bo ngo bari bishyize ku murongo w’abagiye gusezerera ubukene.

Ikizere abaturage bari bafite cyagiye nka Nyomberi, ubu bari kuririra mu myotsi kuko babuze uwo bahaye udufaranga twabo! Mu kugerageza kumenya aho EDF yimukiye, aba baturage bavuga ko bahamagaye nomero za terefone zose bari barahawe n’abakozi bayo, nyamara ngo basanga nta n’imwe ikiri ku murongo.

Igitera abaturage urujijo kandi ngo ni uburyo amafaranga yo kwizigama yatangwaga nta kintu na kimwe uyatanze atahanye.

RIziki Vital wo mu kagali ka Mbare, umurenge wa Shyogwe ati: “bari baraduhaye konti yo muri banki y’abaturage y’u Rwanda, aho wagendaga ukaverisa amafaranga maze borudero ukayishyikiriza umukozi wa EDF wowe ugatahira aho!”.

Aba baturage baheze mu gihirahiro bibaza uwo babaza ibyabo dore ko n’ubuyobozi buvuga ko butazi ibya EDF mu karere kabwo. Nubwo ubuyobozi buvuga ko butazi iby’iki kibazo, Ubuyobozi bwa BDF i Muhanga, butangaza ko iki ari ikibazo cyagakwiye guhagurukirwa kuko abarizwa na EDF bari mu mirenge itandukanye ya Muhanga.

Kaneza Raymond umukozi wa BDF agira ati:“bikwiye guhagurukirwa kuko bitwaje izina ryacu bakabeshya abaturage. Ujya mu murenge runaka ukumva bakubwiye ikibazo cya EDF, ejo wajya ahandi ni uko!”.

Abaturage barasabwa kugira amakenga

Uwamariya Beatrice, umuyobozi w’akerere ka Muhanga avuga ko abaturage bagomba kwitoza kugira amakenga ntibapfe kwizera abantu bose baza babagana babizeza ibitangaza cyane cyane iyo badaherekejwe n’abayozi basanzwe bazi.

Uwamariya agira ati:”nawe se umuntu araje arakubwiye ngo “nturutse aha kandi nkora ibi n’ibi”, ntumubajije ikarita y’akazi cyangwa urwandiko yahawe n’akarere, ahubwo ugatangira kumubitsa amafaranga yawe?”

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, akomeza avuga ko hari abatekamutwe baza bagafatirana abaturage bifitiye ibibazo bitandukanye cyangwa se batajijutse bakabacuza utwabo ku maherere. Ati:“ikibabaje ni uko batinda no gutanga amakuru tukabimenya amazi yararenze inkombe!”

Uwamariya, umuyobozi w’akarere ka Muhanga asaba abaturage kandi kujijuka bakajya bamenya gutandukanya ibintu n’ibindi. Ati:“ko bazi ze ko BDF yishingira ingwate kuki bayihaye amafaranga kandi atari banki?”Ikindi, aho igihugu kigeze ubu, nta muntu watanga amafaranga ngo agendere aho nta na ka “fotokopi asigaranye” niyo waba wishyura amafaranga y’ishuri ugomba kugira akantu kagaragaza ko wayatanze ubika iwawe!”.

Cyakora ubuyobozi bw’akarere butangaza ko bugiye gukoresha uburyo butandukanye bushoboka ngo bukangurire abaturage babo kuba maso, ntihagire umutekamutwe wabambura utwabo.

Ikibazo gisigaye k’ubyobozi, ntibugaraza icyo buteganya gukora mu rwego rwo gufasha abavuga ko bacucuwe na EDF gusubizwa ibyabo cyangwa kumenya aho yaba isigaye ikorera niba ikibaho kugira ngo abaturage bakurwe mu gihirahiro kandi n’ababacucuye utwabo bakurikiranwe.

Nubwo ubuyobozi buvuga ko butazi ibya EDF, mu kwezi kwa gatanu 2015, EDF yandikiwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buyisaba kwegera urugaga rw’abikorera kugira ngo barebe uko bakora. Iyo baruwa yasubizaga iyo EDF yari yandikiye akarere isaba uburenganzira bwo kugashyiramo ibikorwa byayo.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

KABERUKA Telesphore

Umwanditsi

Learn More →