Abagize Komite z’abaturage zo kwicungira umutekano bongeye gukarishya ubwenge

DIGP Marizamunda hamwe n’abandi bayobozi muri Polisi, baganiriye n’abahagarariye komite zo kwicungira umutekano mu turere dutandukanye aho bari kumwe n’inzego zihagarariye Polisi mu turere bakomokamo.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda, yavuze ko abagize komite z’abaturage zo kwicungira umutekano bafite uruhare runini mu kubaka u Rwanda rufite umutekano usesuye, kubera uruhare rwabo bagira mu gutanga amakuru atuma habaho gukumira ibyaha bitaraba.

Ibi yabivuze kuri uyu wa gatanu tatiki ya 25 Ugushyingo 2016, ubwo yatangizaga ku mugaragaro amahugurwa y’umunsi umwe y’abagize komite z’abaturage zo kwicungira umutekano ku rwego rw’akarere, bari bahagarariye bagenzi babo Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda.

Bari kumwe kandi n’abashinzwe imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego mu gukumira ibyaha bo ku rwego rw’uturere.  Aya mahugurwa yanitabiriwe kandi n’abayobozi ba Polisi y’u Rwanda mu turere twose. Yari agamije kubongerera ubumenyi bw’uburyo bwo guhuza imikorere n’imigendekere myiza yayo hagati yabo ubwabo, ndetse n’inzego z’umutekano n’iz’ibanze.

polisi-acp-celestin

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi yagize ati:” hashize imyaka 10 u Rwanda rushyizeho ubu buryo bw’ubufatanye mu kwibungabungira umutekano, ku buryo abaturage ubwabo bagira uruhare mu gukumira ibyaha. Polisi y’u Rwanda iha agaciro kanini uruhare abaturage bagira mu gukumira ibyaha ndetse izakomeza gushyigikira iri hame ryiza, inafasha ku buryo bushoboka bwose abagize uru rwego rw’abaturage biyemeje gutanga umusanzu wabo mu gukumira ibyaha”.

Yakomeje avuga kandi ko abagize komite z’abaturage zo kwicungira umutekano bafite uruhare runini mu gukumira ibyaha kuko baba bumva neza ko bafite uruhare mu kubirwanya.

Bose uko ari 120 bahawe ubumenyi ku bijyanye n’amateka y’u Rwanda, gukunda igihugu, indangagaciro nyarwanda, uburenganzira bwa muntu, uruhare rw’abaturage mu gukumira ibyaha, isuku n’isukura no kurengera ibidukikije.

Biteganyijwe ko abahawe ubu bumenyi bazahugura abandi bagize komite z’abaturage zo kwicungira umutekano ku rwego rw’utugari, bityo nabo bakazahugura bagenzi babo bo ku rwego rw’imidugudu.

Kugeza ubu, abagize izi komite z’abaturage ni 74,765 mu gihugu hose.

polisi-nabakomite-zo-kwicungira-umutekano

Ubwo yaganiraga nabo, umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imikoranire myiza ya Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa; yavuze ko kurinda no kureba ko amategeko yubahirizwa atari inshingano za Polisi y’u Rwanda yonyine.

Yavuze ko abaturage nabo bafite uruhare mu guharanira ko habaho umutekano usesuye. Yakomeje avuga ko uretse gufata abanyabyaha no gukusanya ibimenyetso by’ibyaha, Polisi y’u Rwanda ifite n’inshingano zo gufatanya n’izindi nzego ndetse n’abaturage mu byerekeranye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

ACP Twahirwa yagize ati:” Intego y’ibanze y’ubu bufatanye; ni ugukumira ibyaha, dufatanya twese kurwanya amakimbirane mu baturage. Bizatuma rero abaturage batera imbere kuko ibyaha bizaba byacitse burundu. Ubu bufatanye nibwo butuma habaho imikoranire myiza n’icyizere hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage”.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →