Kamonyi: Imvura ikaze yashenye inzu z’abaturage ibasiga kugasozi

Imvura ivanze n’umuyaga n’amahindu yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu mu karere ka Kamonyi mu bice bitandukanye yashenye amazu yangiza ibitari bike.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 ugushyingo 2016, bamwe mu baturage bo mu mirenge cyane uwa Nyamiyaga na Mugina, baraye bacumbikiwe n’abaturanyi babo ndetse bamwe nta cyizere cyo kuhava vuba kubwo gusenyerwa n’imvura yaraye iguye.

Aba baturage, bamwe mu baganiriye n’intyoza.com batangaza ko batunguwe n’imvura yaguye aho bamwe yabasenyeye igashyira inzu hasi kuburyo batizera no kugira icyo baramura mu byari munzu. Uretse gusenya inzu, iyi mvura yanangije ibitari bike mu myaka y’abaturage yari mu mirima.

Inzu yaguye hasi yose nta kirimo cyakuwemo kuera ihige cy'amasaha ya saa saba z'amanywa.
Inzu yaguye hasi yose, kugeza igihe umunyamakuru yahaviraga nta nakimwe cyari bwagakorwe ngo harebwe niba hari icyarokorwa.

Nyirabagenzi Yozefina, umwe mu baturage wo mu murenge wa Nyamiyaga wasizwe iheruheru n’iyi mvura, yatangarije intyoza.com ko inzuye yose yagiye hasi ndetse n’ibyari biyirimo nta nakimwe yizeye kurokora, avuga kandi ko Imana yamuhagazeho kuko ngo inzu abamo yaguye mu gihe yari agiye gutarura inkoko ye yari k’umuturanyi.

Nyirabagenzi agira ati:” Njyewe kurokoka kwanjye, nagiye k’umuturanyi imvura itaragwa, nari ngiye kwanura agakoko imvura imfatirayo ndugama irakomeza iragwa igenjeje amaguru make ngiye kumva numva ikintu kirakubise mu kujya kureba dusanga n’inzu mbamo, ndasaba ubufasha kuko nta kintu na kimwe nakuyemo, ndi uko nagiye ubu ncumbikiwe n’umuturanyi”. avuga kandi ko atabonye n’abamufasha gushaka icyo yaramura kandi umuganda wamukorewe iruhande.

Iyi nayo ni imwe mu gice kigize inzu z'umuturage cyaguye.
Iyi nayo ni imwe mu gice kigize inzu z’umuturage yaguye muri Nyamiyaga.

Nsabimana Jean Damascene, umuturanyi akaba ari nawe ucumbikiye Nyirabagenzi, yatangarije intyoza.com ko nubwo acumbikiye umuturanyi nawe urugo n’imyaka byatwawe n’imvura, avuga kandi ko uyu mubyeyi yageze iwe aje gucyura inkoko ye ndetse ko nta kindi kindi yari afite, ngo akomeje kumucumbikira mu gihe bategereje icyakorwa ngo batabarwe.

Rudasingwa Pierre Celestin, umuturage mu kagari ka Mukinga umurenge wa Nyamiyaga, igihande cy’imwe mu nyubako ze cyasenyutse, yatangarije intyoza.com ko batunguwe n’iyi mvura yabangirije inzu ndetse idasize imyaka mu mirima yabo. Amaso ngo bayateze k’ubuyobozi ko bwabagoboka bugafasha abari mu kaga basizwemo n’ibi biza.

Iyi nzu nayo yarimo irangizwa kubakwa ariko aha ubona ni ahasenyutse.
Iyi nzu nayo yarimo irangizwa kubakwa ariko aha ubona ni ahasenyutse.

Mbonigana Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga, yatangarije intyoza.com ko imvura ivanze n’umuyaga yashenye amazu ndetse ikanangiza imyaka y’abaturage.

Mbonigaba yagize ati:”Mu ijoro ryacyeye haraye haguye imvura nyinshi yangirije abaturage, hari amazu yatwawe n’umuyaga andi arihirika ndetse hari n’imyaka y’abaturage yatwawe n’imivu hari n’igishanga cya Ruboroga cyarimo imyaka nta nakimwe ubu wabona. Turacyakora icyegeranyo ngo tumenye muri rusange ibyangijwe bityo n’abakeneye ubufasha turebe ko hari icyo twabafasha dufatanije n’abaturage”.

Mu murenge wa Nyamiyaga niho hakorewe umuganda rusange usoza ukwezi k’ugushyingo ku rwego rw’akarere by’umwihariko mu kagari ka Mukinga. Bamwe mu baturage baganiriye n’intyoza.com ntabwo bishimiye kuba umuganda warangiye abantu bagataha nta gikorewe nibura umubyeyi wagushije inzu ye yose ngo nibura afashwe kureba ko hari icyo yaramura mubyari munzu dore ko umuganda wakorewe iruhande rw’aho ibi byago byabereye.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →