Kamonyi: Mu muganda abaturage bibukijwe akamaro k’igiti biyemeza kukibungabunga

Mu gikorwa ngaruka kwezi cy’umuganda, mu karere ka Kamonyi wakorewe mu murenge wa Nyamiyaga aho abaturage bibukijwe akamaro gakomeye k’igiti maze nabo biyemeza kurushaho kugifata neza.

Umuganda usoza ukwezi k’ugushyingo 2016, mu karere ka Kamonyi wakorewe mu murenge wa Nyamiyaga mu kagari ka Mukinga, hatewe ibiti byera imbuto ziribwa hamwe n’ibivangwa n’imyaka, abaturage bibukijwe uruhare igiti gifite mu buzima bwabo.

Tuyizere Thadee umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yabwiye intyoza.com ko mu gutera ibiti byaba ibivangwa n’imyaka byaba se ibyera imbuto ziribwa ko ngo bikenewe ko uruhare rw’umuturage arugaragaza anazi akamaro bimufitiye.

V/Mayor Uwamahoro Prisca ayoboye igikundi kijyanye ibiti guterwa.
V/Mayor Uwamahoro Prisca ayoboye igikundi kijyanye ibiti guterwa.

Tuyizere yagize ati:” ubutumwa twahaye abaturage ni ubukubiye mu gushishikarira gutera ibiti, kumva no kumenya ko ibiti twateye byaba ibyera imbuto ziribwa byaba se ibivangwa n’imyaka byose bidufitiye akamaro, ibiti birinda ubutaka izuba, bifata ubutaka ngo budatwarwa n’isuri, bitanga umwuka mwiza duhumeka, tubikenera muri byinshi mu buzima”.

Tuyizere, avuga ko ubuso bwateweho ibiti bungana na Hegitari 13 aho hatewe ibiti by’imbuto ziribwa ndetse n’ibiti bivangwa n’imyaka bisaga 2200, avuga kandi ko guhitamo kujya Nyamiyaga bijyana n’uko iki gice ari igice cy’amayaga ndetse kiri mu bice akarere gafite bifite imisozi yambaye ubusa, bityo rero ngo abaturage bagombaga gushishikarizwa gutera ibiti kuko ngo iyo izuba rivuye rihamerera nabi cyane ndetse n’imvura yagwa nayo kubera gusanga nta gifata ubutaka ikahamerera nabi.

Ingabo z'u Rwanda zifatanije n'abaturage gutera ibiti mu gikorwa cy'umuganda.
Inzego z’umutekano(Ingabo na Polisi) zifatanije n’abaturage gutera ibiti mu gikorwa cy’umuganda.

Mukaruyonza Sipesiyoza, umuturage mu kagari ka Mukinga muri Nyamiyaga yatangarije intyoza.com ko nubwo yitabiriye umuganda agafatanya n’abandi gutera ibiti ngo nawe yatahanye igiti cyo gutera iwe kuko azi neza akamaro k’Igiti.

Yagize ati:” Igiti ni cyiza, gikurura imvura, tugikuramo inkwi, imbaho, turacyubakisha, kirwanya isuri, duteye noneho n’ibifite imbuto ziribwa nka Avoka, mbese akamaro k’igiti ntawakarondora ngo akarangize.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi yasiburaga imirwanyasuri.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi yasiburaga imirwanyasuri.

Akomeza avuga kandi ko uretse umuganda nyirizina ngo nk’abaturage bibafasha kumenyana, kungurana ibitekerezo, kumva ubutumwa bagenerwa n’ubuyobozi ndetse no kumenya abayobozi baba abo bafite cyangwa abashyitsi bashobora kuza kwifatanya nabo mu gikorwa cy’umuganda.

Ibyinshi mu biti byatewe muri uyu muganda ni ibiti byera imbuto ziribwa byiganjemo Avoka, ibindi byatewe ni ibiti by’ubwoko butandukanye bivangwa n’imyaka. Nyuma y’umuganda abaturage bahawe ubutumwa buganisha ku gutera igiti, kumva no gufata neza igiti, bahawe ibiganiro kandi ku kuboneza urubyaro banaganirizwa kuri gahunda z’icyumweru cyo kwita ku bafite ubumuga cyane ko tariki ya 3 ukuboza 2016 hari umunsi wahariwe kubazirikana.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →