Kamonyi: Abaturage bongeye kwigaragambya nyuma y’iminsi itatu
Nyuma y’iminsi itatu gusa mu murenge wa Musambira habaye imyigaragambyo y’abaturage basabaga rwiyemezamirimo kubishyura, abandi nabo bigaragambije bashyira mu majwi umurenge wa Musambira ko utabishyura ayo bakoreye.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi, burashyirwa mu majwi n’abaturage bazindukiye kubiro by’uyu murenge none tariki ya 28 ugushyingo 2016. abaturage basaba ubuyobozi bw’uyu murenge kubishyura amafaranga yabo bakoreye.
Aba baturage, bavuga ko bakoreye umurenge bubaka ubwiherero buri ku kigo cy’ishuri ryisumbuye riri imbere y’uyu murenge bakumvikana uburyo bazajya bishyurwa bitewe n’aho bageze bubaka ariko ngo igice cya 1 cyo kwishyurwa cyararenze bafata icya 2.
Habiyambere Pierre Celestin, umufundi uhagarariye abandi yabwiye intyoza.com ko kuva tariki ya 24 ukwakira 2016 batangiye neza kubaka kuko ngo mbere hari abari batangiye bacukura icyobo ariko ngo byose bakorera umurenge. Ngo igice bagombaga guhemberwa barakirangije ariko bategereza amafaranga baraheba.
Habiyambere agira ati:” Umurenge wampaye akazi ko kuwukoreshereza ubwiherero bw’amashuri bufite ibyumba 12 bukagira metero eshatu z’ubujyakuzimu, twagombaga kubona amafaranga y’ikiciro cya mbere tumaze gutega Dari no kumena beto, birangiye twagiye kwishyuza amafaranga bati umuyobozi w’umurenge ntawuhari ari mukiruhuko, turagumya turategereza twanga guhagarika akazi turagumya tuzamura inkuta z’amatafari, tugeze mu kiciro cya 2 nta faranga turabona, bagomeje guhora badusiragiza ngo muzaze ejo muzaze ejo”.
Aba baturage, bashinja ubuyobozi bw’umurenge wa Musambira kubarangarana, bashinja kandi by’umwihariko umwe mu bakozi b’uyu murenge kuba yabasuzuguye ndetse ngo akababwira nabi ubwo bari baje bagana umurenge ngo bishyuze amafaranga yabo. Cyakora na none ngo bashima Polisi ikorera muri uyu murenge ngo kuko ubwo bayiyambazaga yabafashije mu buryo ishoboye.
Theoneste Twagirayezu, umwe mu batanze ibikoresho by’ubwubatsi yabwiye intyoza.com ko umurenge umubereyemo amafaranga ibihumbi 280 ngo ukwezi kurarenze yishyuza, avuga ko yaje kugira ngo afatanye n’abandi baturage kuko nawe mu makamyo 7 atatu y’umucanga na 4 y’amabuye yatunze ngo nta faranga yahawe.
Muvunyi Etienne, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musambira yatangarije intyoza.com ko nubwo abaturage kuva mu gitondo kugeza amasaha ya saa moya z’ijoro biriwe ku biro by’umurenge bishyuza ngo ikibazo cyabo bari bakizi, avuga ko mu minsi mike ahamaze dore ko ari mushya mu murenge ngo bari barakimubwiye.
Muvunyi, avuga ko bari bamaze hafi ukwezi badahembwa. Gusa ngo byatewe nuko mu gihe cyo kwishyuza hari impinduka zabayeho mu buyobozi bigatuma hanaba impinduka mu mikoreshereze y’amakonti y’umurenge. Atangaza ko yiriwe kuri banki mu rwego rwo guhinduranya abasinyateri kuri konti z’umurenge akizeza ko mu gihe yaba amaze kubona uburenganzira bwo gukoresha Konti na Banki yarangije ibyisabwa ngo nta kabuza n’ejo abaturage bahabwa amafaranga yabo ngo kuko arahari.
Uku kwigaragambya kw’abaturage bishyuza amafaranga yabo batarahabwa, kuje nyuma yuko kuri uyu wa gatanu ushize nubundi hari abaturage muri uyu murenge bari bigaragambije basaba ko rwiyemezamirimo bakoreye akabambura yabaha utwabo. Aha naho uyu muyobozi akaba avuga ko nta gihindutse uyu rwiyemezamirimo yakwishyura abaturage yakoresheje kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 ugushyingo 2016.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com