Minisitiri w’intebe yatashye ikigo cy’ikitegererezo mu guca ihohoterwa

Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi, kuwa mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2016 yayoboye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ikigo cy’icyitegererezo kizajya gihurizwamo ibikorwa by’inzego z’umutekano za Afurika bigamije guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Iki kigo kiri ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ishyirwaho ryacyo rikaba ryaremejwe nk’umwe mu myanzuro y’ Itangazo ry’Inama Mpuzamahanga ya Kigali (KICD), aho ibihugu byemeje ko icyicaro cyacyo kigomba kuba i Kigali.

Imirimo yo kubaka iki kigo yatwaye miliyoni zirenga 745 z’amafaranga y’u Rwanda, ibikorwa byo ku cyubaka byatewe inkunga na Banki y’Isi.

anastase-m-kuri-polisi

Iki kigo kizafasha mu bushakashatsi ku byaha by’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana, gusangira ubumenyi n’ubunararibonye ndetse no guhanahana amakuru y’uburyo iryo hohoterwa ryacika, kubaka no kongera ubushobozi abanyamuryango, n’ibindi.

Afungura ku mugaragaro iki kigo, Minisitiri w’intebe yavuze ko ari ikimenyetso gikomeye kandi kigaragaza imikoranire myiza hagati y’ibihugu bya Afurika mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Yanashimiye abagize uruhare mu ishyirwaho n’iyubakwa ryacyo, anasaba ko cyazakoreshwa neza kugirango kigere ku ntego zacyo.

polisi-ifoto-na-murekezi-a

Yashimye by’umwihariko Banki y’Isi n’Umuryango w’Abibumbye ku nkunga byatanze kugira ngo iki Kigo cyubakwe.

Yagize ati:” Iki gikorwa remezo cy’intangarugero gitashywe ku mugaragaro uyu munsi gikwiriye kubyazwa umusaruro. Inzego z’Umutekano ku mugabane wa Afurika zirasabwa kurangwa n’ubufatanye mu guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana”.

Minisitiri w’Intebe yasabye kandi ibihugu by’ibinyamuryango bya KICD gutanga ubufasha bukenewe kugira ngo iki Kigo cy’icyitegererezo muri aka karere kigere ku nshingano zacyo.

murekezi-kuri-polisi

Igikorwa cyo kugitaha kitabiriwe n’abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda barimo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Esperance Nyirasafari, Minisitiri w’Ingabo z’Igihugu, Gen. James Kabarebe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →