Igisirikare cy’u Rwanda cyateye utwatsi ibyo u Burundi bushinja u Rwanda

Nyuma y’uko u Burundi bushyize mu majwi Leta y’u Rwanda kugira uruhare mu gitero cyagabwe kuri Willy Nyamitwe umujyanama wa Perezida w’u Burundi kigambiriye kumuhitana, Igisirikare cy’u Rwanda cyamaganiye kure ibivugwa n’u Burundi.

Lt. Col Rene Ngendahimana, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda yateye utwatsi ibivugwa na Leta y’u Burundi aho bushyira mu majwi u Rwanda ko rwaba rufite aho ruhuriye n’igitero cyagabwe kuri Willy Nyamitwe umujyanama wa Perezida Petero Nkurunziza w’u Burundi.

Lt. Col Rene Ngendahimana, yabwiye ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ko ibyo u Burundi buvuga nta shingiro bifite, ko nta bimenyetso ko ari ugushaka kwinjiza u Rwanda mu bibazo by’u Burundi.

Lt. Col Rene Ngendahimana yagize ati:” mu byukuri abaturanyi bacu b’u Burundi barashakisha uburyo bwose bwo kutwinjiza mu bibazo byabo hakoreshejwe uburyo bwose, ariko mu byukuri u Rwanda ntaho ruhuriye nabyo byaba hafi cyangwa kure, kuko ibyo byose byaravuzwe ariko ntekereza ko kugeza uyu munsi nta kintu na kimwe gifatika kigaragaza uruhare rw’u Rwanda”.

Leta y’u Burundi idahwema gushyira u Rwanda mu majwi akenshi mu bibazo by’umutekano muke uvugwa muri iki gihugu, yongeye kurwibasira ivuga ko arirwo rwihishe inyuma y’igitero cyagabwe kuri Willy Nyamitwe tariki ya 28 ugushyingo 2016 mu masaha y’ijoro kikamuhusha ariko kigasiga kimukomerekeje, kigasiga kandi gihitanye umwe mubamurindaga naho undi agakomereka.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneze Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →