Kamonyi: Umugoroba w’ababyeyi ukwiye kuba igicumbi cy’iterambere ry’umuryango

Abaturage batuye mu mudugudu wa Gatare mu kagari ka Muganza umurenge wa Karama, batangaza ko ibyiza babonera mu mugoroba w’ababyeyi bigomba kuba igicumbi cy’iterambere ry’umuryango n’isoko y’urukundo rurambye.

Mu mugoroba w’ababyeyi wo kuri uyu wa kane tariki ya 8 ukuboza 2016, abatuye mu mudugudu wa Gatare akagari ka Muganza ho mu murenge wa Karama, mu biganiro bagize, bakomeje kwitsa ku iterambere babona bazaniwe n’umugoroba w’ababyeyi ndetse n’umumaro wawo mu gukomeza ingo.

Uwimpuhwe Festo, ni umuturage uvuga ko umugoroba w’ababyeyi wamuzaniye amahoro atagiraga mu rugo. Avuga ko yagiraga amakimbirane mu muryango ashingiye ku mitungo ariko ngo ku bw’umugoroba w’ababyeyi yarahindutse, ngo niyo hari ikibazo n’umugore we bashyira hamwe bagashaka igisubizo.

Agira ati:” Mu mugoroba w’ababyeyi, tuganira kuri gahunda z’umuryango, turiga, tuganira k’umutekano w’urugo na gahunda z’iterambere tukagirana inama. Murugo iwanjye nakundaga kugira amakimbirane murugo, aho nagiriye mu mugoroba w’ababyeyi njyewe n’umugore wanjye nta kibazo kigihari, nabanje kuzamo ngirango mpinyuze kuko hajyaga haza umugore wanjye gusa, mpageze nsaga ni ibintu byiza biramfasha. Kutitabira umugoroba w’ababyeyi cyane kubagabo ni igihombo gikomeye”.

Abayobozi batandukanye bari bifatanije n’abaturage mu mugoroba w’ababyeyi.

Hitimana Alphonse, yabwiye intyoza.com ko umugoroba w’ababyeyi wabakemuriye byinshi mu bibazo birimo; kugabanya amakimbirane mu miryango, gufasha imiryango kumenya kuzigama no kwiteza imbere kuko ngo baganira bagamije kubaka umuryango.

Mukarwigira Belansila, umwe mu bashinzwe umugoroba w’ababyeyi, avuga ko ikibazo cyo kutawitabira ku bagabo cyakemutse ngo nubwo bitaragenda neza uko babyifuza. Avuga ko ibibazo byabo mu muryango aribo bireba bityo ngo no kubikemura nibo ubwabo bo kubiganiraho bagafatanya gushaka ibisubizo. Iyo ngo hari ikibananiye bakora itsinda rigasura umuryango bakaganira.

Abagabo bahamya ko nta mpamvu yo kutitabira umugoroba w’ababyeyi.

Binyuze mu mugoroba w’ababyeyi, ngo byabafashije kwiteza imbere binyuze mu matsinda y’ibimina agera muri ane, avuga ko babasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza bagakemura ibibazo bitandukanye mu muryango bakiteza imbere bafatanije n’ibindi.

Mu mugoroba w’ababyeyi ngo no kwidagadura iyo babonye akanya bacinya akadiho.

Umuhire Alice, umukozi mu bunyamabanga bw’inama y’Igihugu y’abagore akaba ashinzwe iterambere ry’umugore, yasuye uyu mugoroba w’ababyeyi ashima imikorere yawo anabasaba kuwukomeza bakarushaho kwiteza imbere.

Yabwiye intyoza.com ko icyifuzo cy’Inama y’Igihugu y’abagore ari uko umugoroba w’ababyeyi wakomeza kuba igicumbi cy’aho umuryango uganirira ugamije kwiteza imbere, gukemura ibibazo bitandukanye ariko bashyira imbaraga hamwe mu kubaka iterambere ry’ingo n’Igihugu muri rusanjye.

Umugoroba w’ababyeyi ngo ni urubuga umuryango ugomba guha agaciro.

Umugoroba w’ababyeyi, aho bigeze ngo ibikorwa byawo bigomba gutangira kwigaragaza, amasomo n’ibiganiro bitangwa n’inzego zitandukanye bigafasha kubona ihohoterwa riranduka burundu, ikibazo cy’imirire mibi kigakemuka, abantu bakagaragara mu makoperative abateza imbere, abana bakagana ishuri bakiga naho ababyeyi bafite inshingano zabo zo gukurikirana abana n’ibindi.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →