Perezida Paul Kagame yatanze imbabazi ku bagore n’abakobwa bahamwe n’icyaha cyo gukuramo inda

Abagore n’abakobwa bari barahamwe n’icyaha cyo gukuramo inda imanza zabo zikaba itegeko, bagiriwe imbabazi n’umukuru w’Igihugu Paul Kagame.

Mu nama idasanzwe y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 ukuboza 2016 ikayoborwa na Nyakubahwa Perezida wa Repupulika y’u Rwanda Paul Kagame, Perezida Paul Kagame yamenyesheje inama y’abaminisitiri ko yatanze imbabazi ku bakobwa n’abagore bahamwe n’icyaha cyo gukuramo inda imanza zabo zikaba itegeko.

Ingingo ya mbere iri ku myanzuro y’inama y’Abaminisitiri iragira iti:” Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abakobwa n’abagore bahaniwe icyaha cyo gukuramo inda, imanza zabo zikaba zarabaye itegeko n’abana bakatiwe bafite munsi y’imyaka 16, imanza zabo zikaba zarabaye itegeko, bose hamwe bakaba 62”.

Mu busanzwe, ingingo ihana iki cyaha ni iya 162 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho igira iti:”Umuntu wese wikuyemo inda ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000)”. Ibi bibaho mu gihe byakozwe mu buryo bunyuranije n’itegeko kuko hari indi ngingo ivuga ko gukuramo inda hari ubwo byemerwa ariko kandi ingingo ibyemeza igena uburyo n’inzira bicamo kugira ngo gukuramo inda bibe byemewe n’itegeko.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter  

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →