Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongeye gukebura abamufasha mu buyobozi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba ari nawe Muyobozi mukuru (Chairman) w’umuryango RPF-Inkotanyi, mu nama ya Biro Politiki y’umuryango RPF yongeye gutunga agatoki abayobozi batubahiriza inshingano zabo mu gukorera abaturage ibyo babagomba.

Kuri iki cyumweru tariki ya 11 ukuboza 2016, mu nama ya biro Politiki y’umuryango RPF-Inkotanyi yabereye muri Kigali Convention Centre, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari nawe Muyobozi mukuru (Chairman) w’Umuryango yongeye gusaba abayobozi guca bugufi bagakorera abaturage ibyo babagomba aho kumva ko bafite agaciro kurusha Igihugu.

Perezida Paul Kagame yagize ati:” Hari abayobozi bamwe basinda kwirirwa baratwa bakagera aho biyitiranya n’Igihugu bakwiye kuba bakorera, Nta muyobozi numwe uri hano warusha agaciro u Rwanda.  Akomeza agira ati; Kuki twemera gukora munsi y’ikigero cy’ibyo dufitiye ubushobozi? Ntabwo twakwemera gusubiza inyuma ibyo twagezeho”.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yibukije abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi impamvu y’ingenzi yatumye baterana; yagize ati:” Turi hano kugirango twubakire kubyo twagezeho tugene ingamba zidufasha gukomeza gutera imbere. Turi hano kugirango twibukiranye icyo RPF ibereyeho, cyatumye abantu batanga ubuzima bwabo, bamwe bakanabubura…Tugomba guhora twibaza, twisuzuma, tukareba aho tugeze tugamije kunoza ibitaranoga bituganisha aheza”.

Perezida Paul Kagame, yibukije abayobozi ko bidakwiye ko abaturage birirwa babiruka inyuma babasaba kubakorera ibyo babagomba. Yagize ati:” Abaturage dukorera ntabwo bakabaye birirwa batwiruka inyuma bashaka ibyo tubagomba kandi biri mu nshingano zacu. Umuntu utaratinye kwitangira Igihugu atanga ubuzima bwe ntabwo yakabaye atinya kubwiza mugenzi we ukuri kubyo akora nabi”.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →