Nitwe dushobora kwiyubaka ni natwe dushobora kwisenya-Gen. James Kabarebe

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Gen. James Kabarebe, yeruriye urubyiruko ruri mu itorero “Urunana rw’Urungano” i Gabiro ko amahitamo y’uko u Rwanda ruzamera ari mu biganza by’abanyarwanda.

Gen. James Kabarebe, Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, aganira n’urubyiruko ruhuriye mu itorero”Urunana rw’Urungano” i Gabiro, yabwiye uru rubyiruko ko kubaho neza k’u Rwanda n’abanyarwanda ntahandi biri atari mu banyarwanda ubwabo.

Gen. James Kabarebe yagize ati:” Nitwe dushobora kwiyubaka ni natwe dushobora kwisenya, ni uguhitamo rero. U Rwanda rero ruri mu maboko y’Abanyarwanda, ruri mu maboko yanyu cyane cyane urubyiruko, muhereye ku mateka Igihugu cyacu cyanyuzemo, guhitamo ikibabera”.

Gen. Kabarebe, yibukije kandi uru rubyiruko ko nta nzira yoroshye ihari, yabwiye uru rubyiruko ko inzira yose unyuzemo uba ugomba guhura n’ibikugora, ibyo uhangana nabyo kugira ngo ugere kucyo ushaka.

Gen. James Kabarebe yasangije uru rubyiruko amwe mu mateka yaranze urugamba rwo kubohora Igihugu, yababwiye ko yari inzira itoroshye, ko urugamba rwatangiranye ibibazo ndetse ko buri ntambwe itaburaga ibibazo ariko ngo ibyo ntabwo byababujije gukomeza urugamba, ibibazo ngo ntabwo byigeze bituma urugamba rwo kubohora igihugu rusubira inyuma. Agira ati:” No kubaka iki gihugu rero mutibaza ngo ni ibintu bizoroha, habamo ubwitange, kwihangana n’ibindi”.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →