Perezida Paul Kagame yongeye gutunga agatoki imitangire ya Serivise mu Rwanda

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, ubwo yasozaga inama y’Igihugu ya 14 y’umushyikirano, yongeye gutunga agatoki imitangire ya Serivise anibaza impamvu hatabaye umwanya wo kubiganiraho.

Perezida Paul Kagame, asoza inama y’Igihugu ya 14 y’umushyikirano yavuze ku mitangire ya Serivise, atunga agatoki abadatanga serivise neza ndetse n’abahabwa serivise mbi bagaceceka. Yanibajije impamvu bitahawe umwanya ngo biganirweho.

Perezida Paul Kagame yagize ati:” Ndashaka gusubira ku kantu kamwe numva katavuzwe bihagije cyangwa katanavuzwe wenda mu byukuri. Ibintu byo gutanga za serivise, uko zitangwa ndumva bitaraganiriwe, iyo tuza kugira abantu babiduhaho ikiganiro ngo tugire icyo tubivugaho(Customer service, customer Care ) uko bitangwa, Twabyibagiwe nkana cyangwa byari uko tutabihaye uburemere buhagije?”.

Perezida Kagame, yibukije ko mu bigo bitandukanye byaba ibya Leta ndetse n’iby’abikorera ku giti cyabo ko habayemo ugushishoza bagenda babona icyashobora guhindurwa kandi kitarenze ubushobozi buhari.

Yagize ati:” Aho wajya hose, uri umuntu ushishoza, turi abantu bashishoza uko turi hano, twagenda tubona icyo dushobora guhindura, twahindura kandi kiri mu bushobozi bwacu, ntabwo mvuga ibiturenze bitari mu bushobozi bwacu, icyo tutakibutse cyangwa ngo tukiganire dufite icyo turi butakaze”.

Perezida Kagame, yatunze agatoki abantu bose baceceka mu gihe bahawe serivise mbi, baba abatanga serivise ndetse n’abazihabwa ariko kandi anavuga ku bayobozi by’umwihariko baba abatanga cyangwa abahabwa serivise, avuga ko iyo ukorerwa ikintu umuntu akakiguha uko ashaka uko ariko kose kandi uri bunishyure ngo icyo gihe uba ufite ikibazo nawe.

Perezida Paul Kagame, yibukije ko ikibazo kitari gusa kuri uwo muntu utanga serivise, ko ahubwo n’umuntu wemera guhabwa serivise nabi akayakira, agaceceka ubundi akishyura akagenda ko nawe ubwe aba afite ikibazo. Agira ati:” Ni ukuvuga ngo Icyaha turagifatanyije, twebwe duhabwa serivise mbi tukemera, tukayishyurira tukagenda ari n’uwayiduhaye nawe utanga serivise nabi”. Perezida Paul Kagame, yasabye abantu bose guhagurukira kurwanya abatanga serivise nabi no kudaceceka mu gihe bahawe serivise mbi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →