• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/11/25
Kamonyi-Rugalika: Hasojwe icyumweru cy’Umuryango hasezerana abarimo umaze imyaka 50
15/11/25
Ruhango-Kabagali: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho Ubujura bw’Intsinga z’Amashanyarazi yari atwaye
15/11/25
Itangazo ry’Umushinga RW0379 ADEPR Gatenga rihamagarira Gupiganira isoko
15/11/25
Amajyepfo-Turindane: Kamonyi ku isonga mu mpanuka zirimo izihitana ubuzima bw’Abantu

Musanze: Urubyiruko 52 rwiyemeje kuba abakorerabushake mu gukumira ibyaha

Umwanditsi
December 18, 2016

Urubyiruko rwo mu karere ka Musanze rugera kuri 52 nirwo rwafashe icyemezo cyo kwiyunga kuri bagenzi babo 208 basanzwe muri iri huriro rigamije gukumira no kurwanya ibyaha.

Urubyiruko 52 rwo mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze rwiyemeje kuba abanyamuryango b’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukira no kurwanya ibyaha muri aka karere. Babyiyemeje ubwo bo na bagenzi babo 208 basanzwe bagize iri huriro bagiranaga inama na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze.

Ubwo yaganiraga nabo, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego muri aka karere Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira, yongeye kubibutsa imikorere n’intego zabo; bigamije ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha. IP Ntiyamira yababwiye ko bagomba gukomeza kurangwa n’indangagaciro nyarwanda no kwitwara neza, bityo bagafatanya n’inzego z’umutekano gukumira ibyaha bitaraba cyane cyane bazigezaho amakuru.

Yakomeje kandi ababwira ku bubi bw’ibyaha bitandukanye birimo ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iryo mu ngo, icuruzwa ry’abantu ndetse no kwirinda inda zitateguwe cyane cyane mu rubyiruko.

Umuyobozi w’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha mu karere ka Musanze Murangamirwa Theodore, yasabye bagenzi be gukomeza kurushaho gukorana na Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego zo muri aka karere hagamijwe gusigasira ibyagezweho.

Yashimiye urubyiruko rwo mu murenge wa Muhoza uruhare bagira mu gukumira no kurwanya ibyaha, cyanecyane ko uru rubyiruko rufite amatsinda ane ruhuriyemo yo gukumira ibyaha muri rusange, runafite kandi amatsinda atatu yo kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no muri buri kagari k’uyu murenge, urubyiruko rufitemo itsinda ryo gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5914 Posts

Politiki

4164 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1032 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

154 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga