Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge yafashe ingamba zo kurushaho kubungabunga no gusigasira umutekano mu gihe cy’iminsi mikuru isoza uyu mwaka.
Hari mu nama y’umutekano yabaye ku wa 19 Ukuboza 2016 yahuje inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’aka karere, ikaba yari iyobowe n’Umuyobozi wako, Kayisime Nzaramba.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Thomas Twahirwa yavuze ko Polisi yiteguye kubungabunga umutekano mu minsi mikuru nk’uko isanzwe ibigenza no mu yindi minsi.
Yagize ati,”Mu minsi mikuru umutekano uzabungabungwa nko mu bindi bihe; ariko kandi hazabaho gushyira imbaraga mu gukumira icyabangamira ituze rya rubanda. Turasaba buri wese kuba ijisho ry’umutekano; ibi bishaka kuvuga kwirinda ibyaha aho biva bikagera no kugira uruhare mu kubirwanya hatangwa amakuru ku gihe atuma ikintu cyose cyahungabanya umutekano gikumirwa”.
Yaboneyeho gusaba abantu kwizihiza iminsi mikuru bubahiriza amategeko; aha akaba yanibukije ko hagomba kwirindwa urusaku mu birori birimo ibibera mu ngo n’ahantu hahurira abantu benshi nko mu tubare, utubyiniro, inzu z’imyidagaduro, ndetse n’ibikorwa byo gusenga.
SP Twahirwa yasabye kandi abafite ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda, birinda kubitwara basinze cyangwa bananiwe, kandi bagakora neza amarondo kugira ngo baburizemo ibikorwa binyuranije n’amategeko.
Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge yaboneyeho gusaba abateganya kwizihiriza iminsi mikuru ahantu hahurira abantu benshi kubimenyesha inzego zibishinzwe hakiri kare kugira ngo hazacungirwe umutekano nk’uko bisanzwe bigenda.
Yagize ati:”Turashaka ko abaturage bishimira neza iminsi mikuru isoza umwaka ariko birasaba ko buri wese abigiramo uruhare kuko n’akantu gato gashobora gutuma umutekano uhungabana. Hagati aho ariko turizeza abaturage ko byose bizagenda neza muri iyi minsi mikuru kuko inzego z’umutekano ziteguye kuburizamo icyo ari cyo cyose cyabangamira imigendekere myiza yayo”.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com