Polisi y’u Rwanda irizeza Abaturarwanda umutekano usesuye mu minsi mikuru igiye kuza

Polisi y’u Rwanda irizeza abaturarwanda ko iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani izarangwa n’umutekano usesuye mu gihugu hose.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Lynder Nkuranga avuga ko igihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka cyegereje kandi abantu bose baba bashaka kuyizihiza neza aho yagize ati:” Niyo mpamvu igomba kudusiga turi bazima kandi duhagaze neza, turasabwa kubahiriza amategeko muri byose kandi buri muntu akumva ko umutekano we n’uwa  mugenzi we umureba”.

CSP Nkuranga yavuze ku ngamba zimwe Polisi yafashe zirimo no kwigisha abaturage no kongera ibikorwa bimwe na bimwe by’umutekano.

Aha yagize ati:”Abaturage nibo bagomba gufata iya mbere mu kwicungira umutekano muri iyi minsi mikuru n’ubwo Polisi isanzwe yarafashe ingamba ibikorwa bigamije kuwongera no gushyira abapolisi ahantu hatandukanye no ku mihanda”.

Avuga ko gushyira abapolisi ahantu hatandukanye mu minsi nk’iyi biterwa n’uko hari bamwe bashaka kuyihisha inyuma ngo bakore ibitemewe n’amategeko ndetse bimwe bivamo ibyaha bisanzwe birwanywa.

CSP Nkuranga yagize ati:”Turagira inama abamotari n’abatwara ibinyabiziga bindi kwirinda uburangare cyangwa gutwara banyoye ibisindisha. Icyo duharanira buri gihe ni uko kwizihiza iyi minsi mikuru bigenda neza mu mutekano uzira impanuka n’ibyaha bitandukanye”.

Yakomeje avuga ko nubwo imibare itangwa n’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda igaragaza ko impanuka zo mu muhanda zagabanutse ugereranyije no mu myaka yashize, :“hari  bamwe mu batwara ibinyabiziga bagikomeje kwica amategeko y’umuhanda nko gutwara ku muvuduko ukabije, kuvugira kuri telefone batwaye, kutagira ibyangombwa bibemerera gutwara ndetse no gukoresha nabi umuhanda kw’abatwara za moto, amagare n’abanyamaguru, ibi byose bikaba bitera impanuka zitwara ubuzima bw’abakoresha umuhanda”.

Nk’uko bisanzwe bigenda, Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zizatuma buri wese yishimira iminsi mikuru ye mu mutekano, harimo gufasha uzaba yanyweye agasinda kumutwara ikamugeza aho ataha, ibi bikaba biri mu rwego rwo kurinda buri wese gutwara ikinyabiziga yasinze kuko nabyo bitera impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.

Kubigendanye no kwicungira umutekano, Polisi y’u Rwanda irasaba buri wese kuba maso kandi agatangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose abona cyawuhungabanya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije kandi yongeye gukangurira abantu kuzirinda urusaku rukabije, cyane cyane urukunda kugaragara mu bitaramo aho abantu baba bishimira iminsi mikuru, mu nsengero n’ibirori byo mu miryango. Ikabakangurira kwishima, bagasoza umwaka bakanatangira umushya, kuko mu Rwanda umutekano usesuye uhari, ariko nabo bakabikora mu rugero ntawe ubangamiye undi.

CSP  Nkuranga  yavuze kandi ati:”Tuboneyeho n’umwanya wo gukangurira abafite utubari n’inzu zicururizwamo inzoga, gukora ibyo bemererwa n’amategeko, bakirinda guhindura utubari twabo inzu z’urubyiniro, kandi n’abafite inzu z’urubyiniro bakamenya ko abana batarageza ku myaka y’ubukure batemerewe kuzijyamo, ababyeyi nabo tukaba tubakangurira kumenya niba abana babo batishora mu kunywa  ibisindisha cyangwa ibindi bintu byagira ingaruka ku buzima bwabo”.

Yakomeje agira ati:”Abantu bakwiye kwita ku mutekano w’ibintu byabo; cyane cyane mu minsi mikuru isoza umwaka birinda guha icyuho abajura n’abandi bashobora gukora ibindi binyuranije n’amategeko. N’ubwo Polisi ihari kugira ngo ibungabunge umutekano muri rusange; buri wese akwiye kuzirikana ko umutekano umureba kuko ari wo shingiro ry’iterambere rirambye”.

Uko imyaka ishira indi igataha; ibyaha bigenda bigabanuka mu Rwanda; aho mu bihembwe bitatu by’uyu mwaka byagabanutse ku kigero cya 12 %; iri gabanuka rikaba ryaratewe n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha birimo ibikoreshwa ikoranabuhanga; ndetse no gufata ababikora.

Ibyaha biza ku isonga harimo gukubita no gukomeretsa, ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge, gusambanya abana, gufata ku ngufu n’ubujura burimo ubudakoreshejwe kiboko n’ubukoreshejwe kiboko. Na none muri uyu mwaka impanuka zo mu muhanda zagabanutse ku kigero cya 37 % ugereranije n’umwaka ushize.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →