The Ben ageze mu Rwanda nyuma y’imyaka isaga 6 ari muri Amerika aho yatorokeye

Mugisha Benjamin uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya The Ben, nyuma yo kujya muri Amerika ku mpamvu z’akazi k’Igihugu akaza gutorokerayo, yongeye kugaruka mu Rwanda.

Ahagana ku isaha ya Saa tanu n’iminota 30 ku isaha ya Kigali, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 ukuboza 2016, Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali aho aje gutaramira abanyarwanda.

The Ben, yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2010. Agenda, yagiye ari kumwe n’abahanzi bagenzi be aho bari bagiye mu butumwa bw’akazi. Bagombaga gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cyari cyiswe “Urugwiro Conference” cy’abanyarwanda bo muri Diaspora muri Amerika y’amajyaruguru. The Ben icyo gihe mu gutoroka yajyanye na mugenzi we witwa Meddy bajya kwishakira ubuzima. Gusa nyuma yo gutoroka yakomeje kwerekana ko akunda u Rwanda ndetse aruzirikana, yagiye agaragara mu bitaramo bitandukanye byahuzaga abanyarwanda.

The Ben (uwo wambaye ingofero y’umukara n’amadarubindi y’umukara) ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.

Benshi mu bakunzi ba The Ben, ntabwo bishimiye ugutoroka kwe, gusa na n’uyu munsi aracyakunzwe n’abatari bacye hano mu Rwanda. The Ben yakomeje umuziki ndetse n’amashuri ubu akaba agarutse k’ubutaka bw’u Rwanda yitegura kubataramira.

The Ben wamaze gusesekara k’ubutaka bw’u Rwanda, aje mu gitaramo cyiswe “East African Party” giteganijwe kuya 1 Mutarama 2017. Ku kibuga cy’Indege, yakiriwe na bamwe mu bamukunda, abamutumiye muri iki gitaramo hamwe n’abo mu muryango we.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →