• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
15/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
15/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
15/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane mu Rwanda PPC rirashidikanya niba rizahatanira kuyobora u Rwanda

Umwanditsi
December 29, 2016

Mu gihe mu Rwanda umwaka utaha wa 2017 hateganijwe amatora y’Umukuru w’Igihugu, ubuyobozi bw’ishyaka PPC bwo buracyari mu mayira abiri aho buvuga ko butazi niba buzatanga umukandida cyangwa niba ntawe buzatanga.

Hon. Dr Muhabaramba Alivera, umuyobozi mukuru w’ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane mu Rwanda PPC, mu kiganiro yahaye intyoza.com yatangaje ko kugeza ubu batazi niba bazagira umukandida batanga ku mwanya wo guhatanira kuyobora u Rwanda mu matora ari imbere.

Hon. Dr Mukabaramba, avuga ko imwe mu mpamvu ituma atabasha kwemeza niba biteguye gutanga umukandida ku guhatanira umwanya wo kuyobora u Rwanda binyuze mu matora ateganijwe muri 2017 mu kwezi kwa Munani ngo ni uko ishyaka ritarabyicarira ngo ribyigeho.

Hon. Dr Mukabaramba yagize ati:” mu by’ukuri mu kwiyamamaza ni ishyaka ribigena, ntabwo rero ubu ngubu njyewe nakwicara ahangaha ngo mvuge ngo nziyamamaza cyangwa si nziyamamaza, tuzatanga umukandida cyangwa ntituzamutanga, biracyaganirwaho”.

Hon. Dr Mukabaramba Alivera, akomeza avuga ko icyemezo cyo kuba bazagira userukira ishyaka ayoboye rya PPC kizaganirwaho ndetse kigafatwaho umwanzuro mu nama ya Kongere y’ishyaka nubwo atabashije gutangariza intyoza.com igihe itegenijwe.

Amatora y’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, ateganijwe umwaka utaha wa 2017 mu kwezi kwa Kanama taliki ya 3 ku bazatora bari hanze y’Igihugu naho abanyarwada bari imbere mu Gihugu ni tariki ya 4 Kanama 2017 nkuko byamaze gutangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Bamwe mu bamaze kugaragaza ko baziyamamariza uyu mwanya w’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda; ni Perezida Paul Kagame usanzwe ariwe uyoboye u Rwanda, umuryango RPF- Inkotanyi aturukamo ukaba waranamaze kwemeza ko ariwe uzawuhagararira mu matora hamwe na Dr Frank Habineza uyobora ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (The Democratic Green Party of Rwanda) utegereje ko Kongere y’Ishyaka abereye umuyobozi izaterana ngo imwemeze bidasubirwaho.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga