Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane mu Rwanda PPC rirashidikanya niba rizahatanira kuyobora u Rwanda

Mu gihe mu Rwanda umwaka utaha wa 2017 hateganijwe amatora y’Umukuru w’Igihugu, ubuyobozi bw’ishyaka PPC bwo buracyari mu mayira abiri aho buvuga ko butazi niba buzatanga umukandida cyangwa niba ntawe buzatanga.

Hon. Dr Muhabaramba Alivera, umuyobozi mukuru w’ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane mu Rwanda PPC, mu kiganiro yahaye intyoza.com yatangaje ko kugeza ubu batazi niba bazagira umukandida batanga ku mwanya wo guhatanira kuyobora u Rwanda mu matora ari imbere.

Hon. Dr Mukabaramba, avuga ko imwe mu mpamvu ituma atabasha kwemeza niba biteguye gutanga umukandida ku guhatanira umwanya wo kuyobora u Rwanda binyuze mu matora ateganijwe muri 2017 mu kwezi kwa Munani ngo ni uko ishyaka ritarabyicarira ngo ribyigeho.

Hon. Dr Mukabaramba yagize ati:” mu by’ukuri mu kwiyamamaza ni ishyaka ribigena, ntabwo rero ubu ngubu njyewe nakwicara ahangaha ngo mvuge ngo nziyamamaza cyangwa si nziyamamaza, tuzatanga umukandida cyangwa ntituzamutanga, biracyaganirwaho”.

Hon. Dr Mukabaramba Alivera, akomeza avuga ko icyemezo cyo kuba bazagira userukira ishyaka ayoboye rya PPC kizaganirwaho ndetse kigafatwaho umwanzuro mu nama ya Kongere y’ishyaka nubwo atabashije gutangariza intyoza.com igihe itegenijwe.

Amatora y’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, ateganijwe umwaka utaha wa 2017 mu kwezi kwa Kanama taliki ya 3 ku bazatora bari hanze y’Igihugu naho abanyarwada bari imbere mu Gihugu ni tariki ya 4 Kanama 2017 nkuko byamaze gutangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Bamwe mu bamaze kugaragaza ko baziyamamariza uyu mwanya w’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda; ni Perezida Paul Kagame usanzwe ariwe uyoboye u Rwanda, umuryango RPF- Inkotanyi aturukamo ukaba waranamaze kwemeza ko ariwe uzawuhagararira mu matora hamwe na Dr Frank Habineza uyobora ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (The Democratic Green Party of Rwanda) utegereje ko Kongere y’Ishyaka abereye umuyobozi izaterana ngo imwemeze bidasubirwaho.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →