Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa urukiko rwategetse ko uzatabarizwa mu Rwanda

Mu gihe hari hamaze iminsi itari mike impande ebyiri zivuga ko zifite ijambo k’Umwami zihanganiye ku gufata icyemezo cy’aho umwami agomba gutabarizwa, urukiko muri Amerika rwaciye iteka rwemeza aho Umwami azatabarizwa.

Urukiko rwo muri Amerika muri Leta ya Virijiniya, rwamaze gufata icyemezo bidasubirwaho ko umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa uzatabarizwa mu Rwanda.

Umwanzuro wo kuzana umugogo w’Umwami gutabarizwa mu Rwanda, ufashe nyuma y’uko abagize umuryango w’Umwami bananiwe kumvikana ahantu Umwami azatabarizwa maze mu kwitabaza urukiko rukaba arirwo rubafatiye icyemezo.

Ubwo baganaga urukiko, Umunsi wa mbere w’urubanza wahariwe ahanini kumva uruhande rw’abari bashyigikiye ko umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa wazatabarizwa mu Rwanda. Buri ruhande rwari rufite abanyamategeko barwunganira.

Uruhande rw’abari bashyigikiye ko Umugogo w’Umwami uzanwa ugatabarizwa mu Rwanda, bafashijwe n’ababunganira mu mategeko, bose bashimangiye ko icyifuzo cy’umwami cyar’uko umunsi umwe yazataha mu gihugu cyamwibarutse.

Uru ruhande kandi, rwasobanuriye urukiko ko, kuba umwami atarigeze afata ubundi bwenegihugu ari kimwe mu bimenyetso simusiga kigaragaza ko yakundaga igihugu cye, ko byaba byiza ari naho atabarijwe.

Christine Mukabayojo, uwo Umwami Kigeli abereye se wabo, yasabye urukiko guha agaciro icyifuzo cya nyirasenge Speciosa Mukabayojo, wasabye ko musaza we yatabarizwa mu Rwanda. Christine yabwiye kandi urukiko ko Speciosa ari we wenyine usigaye mu bavukanaga n’umwami Kigeli.

Christine Mukabayojo, Umwami Kigeli abereye se wabo.

Abari k’uruhande rwabifuza ko Kigeli yatabarizwa muri Amerika aho yabaga, rwasabye urukiko kudaha agaciro icyo cyifuzo bagaragaza ko kuba umwami yaratanze hashize imyaka 55 atarakandagiza ikirenge mu gihugu cye, ari ikimenyetso cy’uko atari yiteguye gutaha mu Rwanda.

Bagaragaje ko umwami yasabwe kenshi gutaha ariko agashimangira ko atiteguye gusubira mu Rwanda nk’umuntu usanzwe ko ahubwo agomba gutahana icyubahiro cy’umwami.

Emmanuel Bushayija, umwami Kigeli abereye se wabo, yabwiye urukiko ko kuba u Rwanda rutarigeze rwifuza ko umwami ataha nk’umwami ari impamvu ihagije yo gutuma adasubizwa mu Rwanda nyuma yo gutanga.

Nyuma yo kumviriza impande zombi, umucamanza yahaye agaciro icyifuzo cy’abagaragaje ubusabe bwa mushiki w’umwami kuko ari we ufitanye isano ya hafi cyane n’umwami Kigeli. Umucamanza yahise ategeka ko umugogo umwami bawurekura ukoherezwa mu Rwanda.

Christine Mukabayojo, wari uhagarariye nyirasenge yabwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko bashimishijwe cyane n’icyo cyemezo cy’urukiko. Yavuze ko bagiye gutangira gahunda zo gutahana umugogo w’umwami byihutirwa.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa.

Uruhande rw’abifuzaga ko umwami atabarizwa muri Amerika bo ntibifuje kugira icyo batangaza. Boniface Benzinge wabaye umukarani w’umwami yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ntacyo yavuga arisaba kuvugana n’umwunganira.

Pasiteri Ezra Mpyisi, wabanye n’umwami Kigeli yabwiye Ijwi ry’Amerika ko agiye kugerageza guhuza abavandimwe bari bamaze gucikamo ibice. Yagize ati “Ngomba kwicarana n’umuryango w’Abahindiro nkabasaba kwicarana bagakura umuvumo uri mu muryango wabo”.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yategetse u Rwanda kuva mu kwezi kwa karindwi 1959 kugera ahiritswe ku butegetsi mu kwezi kwa mbere umwaka 1961. Yatanze tariki ya 16 y’ukwezi kw’Ukwakira umwaka wa 2016.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →