Kamonyi: Gahunda ya Girinka ya Perezida Paul Kagame yageze ku miryango 129

Imiryango 129 yo mu karere ka Kamonyi mu mirenge ine ariyo Musambira, Nyarubaka, Karama na Kayumbu yagabiwe inka 129 zizabafasha kuzamura imibereho y’ubuzima bwabo.

Inka zagabiwe iyi miryango nkuko ari 129, zagabiwe abaturage batishoboye bo mu mirenge ya Musambira aho bagabiwe Inka 40, abo mu murenge wa Nyarubaka bagabirwa Inka 30, umurenge wa Karama bagabirwa Inka 29 naho umurenge wa Kayumbu bagabirwa Inka 30.

Vestine Nyirahatangimana, umuturage wishimiye cyane kugabirwa Inka, avuga ko atari yarigeze atunga Inka mu buzima bwe. Ashimira byimazeyo Perezida Paul Kagame n’ubuyobozi bw’Igihugu kuba badahwema gushaka icyazamura imibereho y’umunyarwanda.

Ubwo hakorwaga itombora kurira ngo buri wese ajyane n’amahiwe ye ntawe umuhitiyemo.

Nyirahatangimana agira ati:” Nshimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko yarebye akabona ko dukwiriye amata ndetse n’ifumbire, kuko twari tumerewe nabi, ubutaka bwacu bwari bukeneye ifumbire, nshimiye kandi n’abamufasha kuginama yo kugirango natwe dutere imbere”. Avuga kandi ko iyi Nka ubwo azaba abonye ifumbire azatera imbere, ati:”Nishyurirwaga Mituweli ariko nimba mbonye ifumbire ngahinga nkeza nzayigurira naniteze imbere mu bindi, Inka igiye kumpindurira ubuzima”.

Zimwe mu Nka zorojwe abaturage batishoboye.

Habukubaho Emmanuel nawe wagabiwe Inka, agira ati:” Ndanezerewe cyane mu mutima wanjye, kuri iyi Nka nyakubahwa Perezida wa Repubulika atworoje, kugira ngo abana bacu batazicwa na bwaki, turamushimira cyane. Ino Nka izamfasha byinshi mu rugo rwanjye, ngiye kuzajya mbona ifumbire yo gufumbira imyaka, nari mfite ubutaka mpinga butera aho nahingaga si ngire umusaruro mbona ariko ngiye kuzajya neza. Ndashimira nyakubahwa kuko ni ubwambere ngabiwe Inka mu buzima”.

Abaturage bagabirwa Inka.

Udahemuka Aimable, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi hamwe na nyobozi y’akarere n’abo bari kumwe muri iki gikorwa, yibukije imiryango yorojwe Inka ko uwo gushimirwa ari Perezida wa Repubulika, we ubagabiye Inka kugira ngo imibereho y’ubuzima bwabo izamuke, yabasabye kandi kuzitaho bakazifata neza zikabazamurira imibereho.

Buri Nka yahawe imiti izayifasha mu gihe cy’Amezi atandatu.

Yagize ati:” Twaje gushyira mu bikorwa gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, gahunda yatangije mu mwaka wa 2006, gahunda igamije; Imibereho myiza, kurwanya imirire mibi, kubanisha abanyarwanda kuko hazamo na gahunda yo korozanya na gahunda yo kurinda abaturage kwirebaho, ahubwo tugafatanya gushyira hamwe kugira ngo ugeze ku kintu abashe nawe koroza mugenzi we. Ni gahunda rero igamije n’ubumwe bw’Abanyarwanda, ari naho tubasaba ko izi Nka muzifata neza, ukayifata nk’iyawe, ukayifata nk’izafasha umuturanyi mu gutera imbere kwe, ukayifata nk’izagufasha kwiteza imbere, muzifate neza kuko buriya niyo woroje umuturanyi muturana mutuje”.

Abayobozi mu Karere bari bitabiriye igikorwa cyo kugabira Inka abaturage.

Inka zagabiwe iyi miryango uko ari 129, buri nka yanahawe ibyangombwa bizafasha uwayihawe birimo imiti, imyunyu n’amapombo yo gutera imiti kugeza mu mezi atandatu. Basezeranijwe kandi ko ubuyobozi buzababa hafi ariko kandi ngo mu gihe hari ikibazo bazajye bihutira kwegera ubuyobozi bubafashe gushaka igisubizo. Inka 643 ngo nizo muri rusanjye zimaze korozwa abaturage muri gahunda ya Girinka.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →