Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa ukigera mu Rwanda, hatangajwe amazina y’Umwami umusimbura

Bushayija Emmanuel wahawe izina ry’ubwami rya Yuhi VI akaba umuhungu wa Theoneste Bushayija umuhungu wa Yuhi VI Musinga, niwe watangajwe n’abiru b’Umwami ko agomba gusimbura Kigeli V Ndahindurwa.

Mu itangazo ryasohowe n’inama y’Abiru b’Umwami rigashyirwa ku rubuga rusanzwe rushyirwaho amakuru n’ibindi birebana n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, kuri uyu wambere tariki 9 Mutarama 2017 Abiru bagaragaje amazina ya Bushayija Emmanuel nk’uwagenwe kuba Umwami ndetse ahabwa izina ry’Ubwami rya Yuhi VI.

Umwami mushya wimitswe n’Abiru, batangaza ko imihango n’imigenzo ikorwa mu kwimika Umwami iteganijwe mu minsi ya vuba itasobanuwe. Bushayija Emmanuel wahawe izina ry’Ubwami rya Yuhi VI, umwami Kigeli V Ndahindurwa watanze yari amubereye se wabo.

Boniface Benzinge umujyanama akaba n’umvugizi w’Umwami, dore itangazo ryasinyweho nawe rigaragaza Umwami wimitswe uwo ariwe:

Ibyo gutangaza amazina y’ugomba kwima ingoma akaba Umwami usimbura Kigeli V Ndahindurwa, bibaye nyuma gato y’uko umugogo w’Umwami wari umaze kugezwa mu Rwanda.

Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wari umaze kugezwa mu Rwanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →