Kamonyi: Imyaka irasaga itanu amazi meza ari ikizira kuri bo ariko ngo bari mu nzira zo gusubizwa

Mu busabane ngaruka mwaka abatuye mu kagari ka Kigese mu mudugudu wa Kirega bagize kuwa 8 Mutarama 2017, bagaragarije umuyobozi w’Akarere wabasuye ibibazo bibugarije birimo kutagira amazi meza n’ikijyanye n’imiturire.

Tariki ya 8 Mutarama 2017 abaturage batuye Akagari ka Kigese by’umwihariko Umudugudu wa Kirega, ubwo bari mu busabane bishimira ibyo bamaze kugeraho birangwa n’ubufatanye bafitanye nk’abaturage, bishimiye kwakira inkuru nziza y’umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wabijeje kubafasha kubona amazi vuba.

Muri iki gikorwa ngaruka mwaka cy’ubusabane aba baturage bagira buri mwaka bishimira ibyo baba bamaze kugeraho, mu byifuzo bitandukanye bagejeje k’umuyobozi w’akarere wari waje kwifatanya nabo, banejejwe cyane no kwemererwa gufashwa kubona amazi nka kimwe mu bibazo bibakomereye kugeza ubu.

Ubuyobozi bwifatanije n’abaturage mu busabane.

Aba baturage, bagaragarije Udahemuka Aimable umuyobozi w’akarere ka Kamonyi ikibazo cyo kuba aka gace ka batuye kuva kabaho nta mazi meza kigeze, ko gasa nkaho ari agace kibagiranye nyamara ari kamwe mu gace kugeza ubu karimo gaturwa cyane, umuyobozi w’akarere yijeje aba baturage ko agiye kubafasha kuba babona amazi.

Amazi yo mu migende niyo avomwa agakoreshwa muri byose, kubona amazi meza ni ukuyagendera.

Ikibazo cyo kubona amazi meza muri aka gace, ni ikibazo gikomereye aba baturage kuko nta mazi ahaboneka cyane ko ijerekani imwe y’amazi avomwe mu gishanga igura amafaranga 300 nkuko abatuye aka gace babigaragarije umuyobozi w’akarere.

Abaturage batuye aka gace, bagaragarije umuyobozi w’akarere ko imyaka ibaye itanu ndetse inasaga muri aka gace hakorwa ibikorwa by’umuganda aho hagendaga hacukurwa imiyoboro yo gushyiramo amatiyo y’amazi ariko bagategereza bagaheba. Abaturage banagaragaje ko banageze aho birukira ikigo gishinzwe gutanga kikanakwirakwiza amazi mu gihugu aricyo WASAC ariko nacyo ntikigire icyo kibamarira nyamara cyarabasuye kikabizeza gukemura icyo kibazo bafatiye amazi kukigega cya Gihara cyongerewe amazi ya Nzove ya 2.

Ahogerezwa ibinyabiziga ni nayo mazi akomeza mu migende ivomwamo n’abaturage amazi akoreshwa.

Nyuma yo kumva akababaro k’abaturage no kubona ubushake bafite mu gushaka ibisubizo, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Bwana Udahemuka  Aimable  yababwiye  ko icyo kibazo bagiye kukigaho muri Njyanama n’abandi bayobozi bakorana bakareba uko babonera igisubizo abaturage batuye ako gace bitarenze uyu mwaka nabo bakaba bavoma amazi meza. Yasabye kandi aba baturage ko bashyiraho Komite yihariye yo gukurikirana ikibazo bakazanajyana kureba WASAC nk’ikigo gishinzwe gutanga no gukwirakwiza amazi

Aka gace karimo guturwa cyane n’abavuye impande zitandukanye, cyane Kigali.

Mubindi bibazo abaturage bagaragarije Umuyobozi w’Akarere harimo ikibazo cy’imiturire aho bafite ibibanza mugace ka Kirega babujijwe kubaka bikaba bimaze imyaka 2 babwirwa ko harimo gutunganwa igishushanyo mbonera cy’imiturire ariko kikaba kitanozwa ngo babashe kubona ibyangombwa byo kubaka. Kuri iki kibazo Umuyobozi w’Akarere yabijeje ko agiye kuvugana n’ababishinzwe kikarangizwa vuba

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →