Rubavu: Abakarani-Ngufu bijeje Polisi ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha

Abapakira bakanapakurura imizigo ndetse bakanayitwaza abagenzi bose hamwe 179 bakorera mu karere ka Rubavu bazwi ku izina ry’abakaraningufu, barasabwa kurwanya ibiyobyabwenge ndetse bagafatanya n’inzego z’umutekano gukumira ibyaha hirya no hino aho bakorera.

Ubu butumwa babuhawe tariki ya 9 Mutarama 2017 mu murenge wa Gisenyi mu nama bagiranye na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu.

Ushinzwe imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda, abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Rubavu Inspector of Police (IP) Solange Nyiraneza ubwo yaganiraga nabo,  yabasabye kugira uruhare rugaragara mu gukumira ibyaha agira ati:” bitewe n’imiterere y’aho mukorera ndetse n’iy’akazi kanyu ka buri munsi ko gutwara imizigo,  muba mugomba kumenya ibyo mutwaye kuko hashobora kuba harimo ibishobora guhungabanya umutekano cyangwa se ba nyir’imizigo bashyizemo ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi. Mu gihe rero hari ikintu kidasanzwe mubonye mu kazi kanyu mujye muhita mubimenyesha Polisi y’u Rwanda cyangwa izindi nzego kugira ngo dufatanye gukumira hakiri kare”.

Yababwiye kandi ko ntacyo bakwigezaho mu gihe hari bamwe muri bo bakigaragaho kunywa ibiyobyabwenge n’ibisindisha, dore ko hari bamwe muri bagenzi babo bagifite imyumvire itari myiza yo kumva ko kunywa ibiyobyabwenge aribyo bituma bakora neza akazi kuko ngo bibongerera ingufu. Yabasabye kwitandukanya n’ibyo biyobyabwenge ndetse n’ibisindisha.

IP Nyiraneza, yakomeje kandi aganira nabo no ku bindi byaha bihungabanya umutekano birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi maze abasaba gufatanya n’inzego zishinzwe kubirwanya no kubikumira.

Ushinzwe amakoperative n’ishoramari mu murenge wa Gisenyi, Uwacu Banaija we yabakanguriye kwibumbira mu makoperative, gukora imishinga iciriritse ndetse no kwizigamira kuko aribwo buryo bwiza bwo guteza imbere imibereho yabo n’imiryango yabo.

Umuyobozi w’abakora akazi ko gupakurura no gutwara imizigo mu karere ka Rubavu Ngizimana Evariste we yashimiye Polisi y’u Rwanda inama nziza yabagiriye maze yizeza ubufatanye bwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →