Biryogo: Iduka ryafashwe n’Inkongi y’umuriro riragurumana ibyarimo biragirika

Iduka ricuruza ibyuma by’Imodoka (Spare Parts) ryafashwe n’inkongi y’umuriro riragurumana ibyarimo birangirika, Polisi ishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro ihagoboka nta nzu yindi ifashwe.

Inkongi y’umuriro yafashe iduka ricuruza ibyuma by’imodoka( Spare Parts), yatangiye ahagana mu ma saa moya n’iminota 30 z’umugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017. Ibi byabereye ahazwi nka Tarinyota mu kagari ka Gabiro umudugudu wa Biryogo mu murenge wa Nyarugenge.

Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe kuzimya inkongi yifashishije ibimodoka byayo byabugenewe mu kuzimya inkongi z’imiriro yahagobotse bwangu izimya umuriro utaragira andi mazu byegeranye ufata.

Inzu yashyaga igurumana, ibyari muri iyi nzu byangiritse.

Amakuru y’iyi nkongi y’umuriro yafashe iyi nzu, yemejwe na SP Emmanuel Hitayezu umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali. Avuga kandi ko mu gushya kw’iyi nzu nta muntu wabikomerekeyemo uretse ibyari muri iyi nzu byangiritse. Polisi itangaza kandi ko hahise hatangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye iyi nkongi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →