• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa watabarijwe i Mwima ya Nyanza

Umwanditsi
January 16, 2017

Umwami Kigeli V Ndahindurwa, umugogo we watabarijwe i Mwima ya nyanza aho yimiye ingoma, hagarutswe ku butwari bwamuranze haba mu gufasha abanyarwanda mu buzima bw’ubuhunzi ndetse n’uruhare rwe mu kubohora u Rwanda.

Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017, ni umwe mu minsi y’amateka kuri benshi mu banyarwanda kuko ni bwo umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa watabarijwe i Mwima ya Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda aho yimikiwe. Kuri bamwe babashije kuhagera, abatarabashije kubona Umwami ari muzima babonye Umugogo we ndetse baranamutabariza.

Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wururutswa mu gituro.

Mu magambo yavuzwe mu itabarizwa ry’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, hagarutswe k’ubutwari bwe, uko yafashije abanyarwanda kubaho mu buzima bw’ubuhunzi ndetse yemwe nuko yafashije abari barahejejwe hanze gutaha mu Rwanda. Hananenzwe kandi abirengagiza uruhare yagize mu gufasha abari barahunze ndetse n’abirengagiza uruhare yagize mu kubohora u Rwanda.

Umukambwe Pasitoro Ezra Mpyisi wabaye umujyanama w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, Mpyisi wagize uruhare mu kumuhungisha akaba ari n’umwe mu bagize uruhare mu kujya kuzana Umugogo we muri Amerika aho yatangiye,  yagarutse ku gaciro ntagereranywa k’Umwami, anenga bikomeye abirengagiza uruhare ntagereranywa umwami yagize mu kubohora Igihugu cy’u Rwanda.

Umukambwe Pasitoro Ezra Mpyisi ageza ijambo kubari baje gutabariza Umwami.

Pasitoro Ezra Mpyisi yavuze ibigwi bya Kigeli mu bihe bitandukanye, haba mubusore bwe, haba mu gihe cye cy’Ubwami mu Rwanda ndetse n’igihe cyo mu buhungiro. Kimwe mu byanejeje Pasitoro Ezra Mpyisi nubwo byari mu bihe by’umubabaro ni uko Umwami yatabarijwe mu Rwanda i Mwima ya Nyanza aho yimiye Ingoma ntatabarizwe ishyanga.

Umukambwe Pasitoro Ezra Mpyisi yanenze abo avuga ko basuzugura uruhare Umwami Kigeli yagize mu kubohora Igihugu cy’u Rwanda. Yavuze uburyo Umwami Kigeli V Ndahindurwa yafashije abanyarwanda bari barahungiye mu gihugu cya Uganda, avuga ko bize za kaminuza ku buntu mu buhungiro kubera we, avuga ko ibyo babirengaho bakabyirengagiza. Yavuze kandi ko abakora ibyo babiterwa n’ubujiji ngo kuko boroye inka kubera umwami Kigeli.

Pasitoro Ezra Mpyisi, yanibukije kandi uruhare rukomeye Umwami Kigeli V Ndahindurwa yagize mu gutahuka kw’inkotanyi mu Rwanda. Aha ni naho yakomeje avuga ko abanyarwanda bagombye kureka ibyo yise ubujiji.

Kuri bamwe mu bashakaga ko umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa utabarizwa ishyanga, Pasitoro Ezra Mbyisi yabanenze bikomeye, gusa na none yashimye ababaye hafi y’Umwami mu myaka yamaze mu buhungiro bakamufasha mu buzima bwe.

Speciose Mukabayojo, Mushiki w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa.

Ku ruhande rw’umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, uwari uwuhagarariye ni mushikiwe Speciose Mukabayojo akaba ari nawe wa hafi usigaye mu muryango, bashimye uruhare Leta y’u Rwanda yagize kugeza umugogo w’Umwami utabarijwe maze basaba ko abanyarwanda bakomeza kunga ubumwe.

Uwacu Julienne, Minisitiri w’Umuco na Siporo wari uhagarariye Guverinoma mu itabarizwa ry’Umwami.

Uwacu Julienne Minisitiri w’umuco na siporo wari muri uyu muhango ahagarariye leta, yafashe umwanya yihanganisha umuryango w’umwami Kigeli V Ndahindurwa. Mu ijambo rye kandi, yavuze ko guverinoma y’u Rwanda izakomeza kuba hafi umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa.

Umwami Kigeli wa V Ndahindurwa watabarijwe i Mwima ya Nyanza kuri iki cyumweru Tariki ya 15 Mutarama 2017, yavutse kuwa 29 Kamena 1936. Yategetse u Rwanda imyaka ibiri mbere y’uko ahunga, yatanze afite imyaka 80 y’amavuko atangira muri Leta zunze ubumwe za Amerika tariki ya 16 Ukwakira 2016.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga