Ingabo za Leta y’u Burundi zatangiye gutahuka ziva Muri Somaliya

Ukutumvikana hagati ya Leta y’u Burundi n’Umuryango w’ubumwe bw’iburayi gushingiye ku hagomba kunyuzwa imishahara y’ingabo z’u Burundi ziri muri AMISOM kwateye Leta y’u Burundi kwivumbura bucyura ingabo zabwo.

Amezi amaze kwihirika ari menshi ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya-AMISOM zitabona umushahara wazo, ibi byatumye Leta y’u Burundi yivumbura ifata icyemezo cyo gutahukana ingabo zayo.

Icyemezo cyo gutahukana izi ngabo zikava mu butumwa bwa AMISOM nkuko tubikesha ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa AFP ngo kije nyuma y’uko umuryango w’ubumwe bw’uburayi usanzwe wishyura imishahara y’izi ngabo wanze kunyuza amafaranga kuri konte z’uburundi ngo kubera ibibazo bya Politiki byanatumye ubufatira ibihano.

Mu gihe Leta y’u Burundi ishinja umuryango w’ubumwe bw’uburayi kwanga kwishyura imishahara y’izi ngabo zabwo ziri muri AMISOM, Ubumwe bw’uburayi bwo ntabwo bubikozwa kuko buvuga ko budashobora kunyuza aya mafaranga kuri Konti za Leta nkuko byari bisanzwe ahubwo ugashaka kuyanyuza kuri Konti ya buri musirikare ariko Leta y’u Burundi nayo ikabyanga.

Perezida Petero Nkurunziza uyoboye Leta y’u Burundi, yategetse Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ndetse na Minisitiri w’Ingabo gutangira gucyura izi ngabo nyuma y’uko kumvikana n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi binaniranye.

Ingabo za Leta y’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya-AMISOM ni ibihumbi 5400 bingana na ¼ cy’ingabo zose ziriyo. Gahunda yo gutahukana izi ngabo yatangiye, ije nyuma y’aho Leta y’u Burundi itangarije ko ingabo zabo zidashobora gukomeza gukora zidahembwa kandi no kumvikana bikaba byarananiranye.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →