Muri ADEPR rurageretse: Birenze bombori bombori, abakirisito batangiye gutabaza

Mu itorero pentekote mu Rwanda-ADEPR havutse itsinda rya bamwe mu bakirisito ryahagurukiye kurwanya ibyo bise ibikorwa bidahwitse kandi bigayitse bikorwa n’ubuyobozi bw’iri torero. Baratabaza uwashobora kubafasha wese

Dr Jean de Dieu Basabose, umwe mubahagarariye itsinda ryahagurukiye ku rwanya imikorere n’imyitwarire bidahwitse ngo bikorwa n’ubuyobozi bwa ADEPR yahaye intyoza.com, avuga ko bahagurutse nk’itsinda ry’abakirisito biteguye kandi bitwaje ukuri aho babona ko ariyo ntwaro yonyine izababashisha gutsinda.

Dr Basabose, yabwiye intyoza.com ko igihe gishize ari kirekire ibibazo bivugwa, ngo benshi baranditse barabigaragaza ariko ntihagire igikorwa ngo bikosorwe, agira ati:” ku ruhande rwacu twe twakomeje kureba niba hari icyakorwa cyangwa abayobozi bakwikosora, tumaze rero kubona yuko ntabwo barimo bikosora ahubwo barava kuri kimwe bajya ku kindi, mbese bigenda bikomeza ni nayo mpamvu tubonye ko dukwiye kudakomeza guceceka”.

Dr Basabose akomeza avuga ko ibibazo birimu itorero ari iby’igihe kirekire, ko nta kindi bapfa n’ubuyobozi bw’itorero uretse imiyoborere mibi ikomeza guteza ibibazo nkuko babigaragaje mu itangazo bashyize ahagaragara ndetse bakanashyiraho Komisiyo ishinzwe gukurikirana ibi byose bahagurukiye kurwanya. Atangaza kandi ko bafite imbaga y’abatari bake mu bakirisito b’iri torero bamaze kwerekana ko barambiwe nibyo ubuyobozi bw’iri torero bukomeje gukora.

Dore itangazo ryasohowe na bamwe mu bakirisito b’itorero rya ADEPR ndetse na byinshi mubyo bashingiyeho batangiza uru rugamba:

  • Nyuma yo gukomeza kubona no kumva inkuru z’ibikorwa bigayitse bikorwa n’ubuyobozi bw’ADEPR;
  • Nyuma yo gusubiza amaso inyuma tugasanga hari ukuzahara gukomeye muri ADEPR urebye ku mikorere n’imyitwarire by’ubuyobozi bukuru bw’ltorero rya ADEPR;
  • Tumaze kwigenzura tugasanga twaragize imyitwarire yo kurebera ibikorwa bidafututse, bitarimo ubwangamugayo ndetse n’impinduka zizanwa mu ltorero kandi abayoboke batazigezemo uruhare, tukaba kandi dusobanukiwe ko kurebera ibikorwa bibi ari bumwe mu buryo bwo kubitiza umurindi, kwifatanya n’ababikora no kugambanira ababikorerwa;
  • Nyuma yo kubona amakuru yizewe y’ikinyoma cyabaye mu majyaruguru cyo gutanga inka za baringa mu Karere ka Musanze ndetse no kuvangira gahunda ya Girinka yatangijwe n’Umukuru w’igihugu;
  • Nyuma yo kumva abakristo hirya no hino bagaragaza akarengane bakorerwa cyane cyane mu gutangishwa ku gahato amafaranga yo gukora ibikorwa batagize uruhare mu kubitegura, ndetse n’imikoreshereze yayo ikaba icyemangwa;
  • Nyuma yo kubona ko ubuyobozi bwa ADEPR buri guhindura ltorero burivana mu mikorere n’imiyoborere bya gikongregasiyonisite (aho abayoboke bagira uruhare mu bikorerwa mu ltorero ndetse bakagira ijambo mu miyoborere y’ltorero) bakaba barimo kuriganisha mu miyoborere iha umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu rimwe kugira ububasha ntayegayezwa bwo gufata ibyemezo mu ltorero;
  • Nyuma yo kumva ibirego byinshi biregwa abayobozi b’ADEPR birimo kunyereza, kwikubira no kwaya umutungo w’ltorero ADEPR, kubura ubwangamugayo birangwa n’ubwambuzi n’ubuhemu, kwangisha abakristo ba ADEPR ubuyobozi bwite bwa Leta bavuga ko ibyo bakora babitumwe na Leta, guhindura imyizerere y’ltorero biha inyito z’icyubahiro za Bishop/Musenyeri kandi bitabaho muri ADEPR, kwica nkana amategeko y’umuryango ADEPR birimo kuzamura mu ntera, guhagarika no kwirukana abapastori, abadiyakoni n’abakristo mu buryo bunyuranije n’amategeko, n’ibindi. lbi bikaba bituma dukemanga ubwangamugayo bwabo ubundi bwakaranze imyitwarire y’umuyobozi mu ltorero;
  • Nyuma yo kubona ko inzego z’ADEPR zubatse ku buryo zidafite ubushobozi bwo gukemura ibibazo bigaragara muri ADEPR muri iki gihe cyane cyane ibyo ubuyobozi bukuru bufitemo uruhare;

Dushingiye ko buri munyarwanda wese afite inshingano yo kutarebera ikibi, dushingiye ku burenganzira bungana twemererwa n’amategeko agenga Umuryango w’ltorero rya Pentekote ryo mu Rwanda-ADEPR; dushingiye kandi ku mahame n’imyizerere y’ltorero rya Pentekote ryatangiye rikora mu buryo bwa gikongeregasiyoniste:

Twebwe, Abakristo b’ltorero ry’ADEPR bahangayikishijwe n’ibikorwa bidahwitse kandi bigayitse bikorerwa muri ADEPR,

  1. Twiyemeje gushyiraho Komisiyo Yigenga Nzahura-Torero ( Commission Idependente pour la Restauration de l’ADEPR / Independent Commission for the Restoration of ADEPR ), yitwa “Komisiyo Nzahura-Torero ” mu ncamake, ikaba ihawe inshingano zikurikira :

a. Gukurikiranao kwibutsa ubusabe bw’abanyamuryango ba ADEPR bagejeje ku nzego zitandukanye z’igihugu;

b. Gukomeza gukora ubuvugizi bugamije gushakira umuti urambye ibibazo byo muri ADEPR;

c. Gusesengura byimbitse imvo n’imvano y’ibibazo by’urudaca byakomeje kuranga ltorero rya ADEPR;

d. Kujya inama no gushakira hamwe n’izindi nzego zitandukanye umuti urambye w’ibibazo byugarije ADEPR.

2. Twitandukanyije n’ibikorwa bidahwitse kandi bigayitse bikorwa n’ubuyobozi bw’ltorero ry’ADEPR;

3. Twamaganiye kure abayobozi bihaye amazina y’icyubahiro ya Bishop/ Musenyeri ataba mu ltorero rya ADEPR. lbi biteye impungenge z’uko bahinduye imyizerere y’ltorero rya ADEPR kandi ku nyungu z’abayoboye ltorero muri iki gihe. Bityo bakaba basabwa gusezera bakajya gukomeza ibikorwa byabo mu bundi buryo bugendanye n’imyizerere bahisemo, cyane cyane ko turi mu gihugu giha abantu ubwisanzure bwo gusenga uko bashaka. Tukaba dusaba lkigo cy’lgihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) gufasha abayoboke ba ADEPR muri iki kibazo mu gihe aba bayobozi batibwirije kwegura cyangwa gusaba imbabazi ngo bagaruke mu murongo w’ltorero;

4. Tumenyesheje abanyarwanda bose, n’abayoboke ba ADEPR byumwihariko, ko twababajwe n’ibikorwa byo kuvangira gahunda ya Girinka yatangijwe n’umukuru w’igihugu byakozwe n’ubuyobozi bukuru bw’ADEPR mu Karere ka Musanze mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza 2016, ubwo bakoze ikinyoma gikomeye, bagatanga inka za baringa mu buriganya bukomeye. Mu rwego rwo gukomeza icyizere abanyarwanda basanzwe bafitiye gahunda za Leta, cyane cyane gahunda ya Girinka bakesha kandi bashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, turasaba ko abakoze icyo gikorwa kigayitse basaba imbabazi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’abanyarwanda bose;

5. Turasaba ko inzego zashyikirijwe ibibazo biri muri ADEPR zafasha mu kubishakira ibisubizo mu gihe kitarambiranye. Mugihe izo nzego nazo bizigaragariye ko ubuyobozi buriho ubu butarangwa n’ubwangamugayo, zikwiye gufasha abayoboke ba ADEPR gushyiraho inzego z’imiyoborere zibabereye no kwihitiramo abayobozi kandi bagahabwa uburyo bwo kujya bagenzura imikorere n’imyitwarire y’ababayobora;

6. Turasaba abayoboke ba ADEPR gukomeza gahunda z’ ltorero mu ituze, bagakomeza gusengera ltorero ryabo, barisabira kubona ubuyobozi bubabereye, burangwa n’indangagaciro za gikristo;

7. Dushingiye ku mpungenge zagiye zigararagazwa ku micungire n’imikoreshareze y’imitungo ya ADEPR idahwitse kandi ikomeza kubera umutwaro ukomereye abakristo ba ADEPR, dusabye ko hahagarikwa gusaba no gutanga imyenda mu izina rya ADEPR aho ariho hose, dusabye kandi ko gukomeza guhatira abakristo gutanga amafaranga ya hato na hato mu buryo batagishijwemo inama byahagarikwa mu maguru mashya. Bishobotse, inzego zibifitiye ububasha zafata inshingano yo kureberera imitungo ya ADEPR n’uburyo ikoreshwa kugeza hashyizweho ubuyobozi bushya bufitiwe icyizere;

8. Twiyemeje kuzakomeza gutanga umusanzu mu kubaka ltorero ryacu tubinyujije mu bikorwa bya Komisiyo Nzahura-Torero. lbikorwa bya Komisiyo Nzahura-Torero bizakorerwa mu matsinda y’imirimo( Task forces) atandatu ariyo aya akurikira:

i. Itsinda risesengura ibibazo bifitanye isano n’amateka n’amacakubiri yaranze umuryango nyarwanda n’ingaruka yagize kuri ADEPR. lritsinda rizanareba uko ltorero rifasha abanyarwanda mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge no kubakamahoro;

ii. Itsinda rireba ibibazo by’imishakire y’imitungo, imikoreshereze n’imicungire y’imitungo y’ADEPR;

iii. Itsinda ryiga ku bibazo by’izamurwa mu ntera muri ADEPR, uko bashaka abakozi, uko barobanura abahabwa inshingano zitandukanye, n’uburyo bazamburwa;

iv. Itsinda ryiga ku bigendanye n’imyizerere (doctrine), imyifatire( discipline) n’imikoranire n’andi matorero ;

v. Itsinda rireba ibigendanye n’imiyoberere ya ADEPR, uko yagiye ihindurwa, n’uburyo hakubakwa inzego zikumira ruswa n’akarengane muri ADEPR;

vi. Itsinda rirebana n’imikorere ya komisiyo, uko igera ku ntego zayo, kugeza raporo ku bakristo ba ADEPR, gukorana n’izindi nzego zitandukanye.

9. Turasaba inzego zibifitiye ububasha guhagarika akarengane gakorerwa abagerageje kugaragaza ibibazo biri mu ltorero ry’ADEPR ndetse no gukumira ihohoterwa iryo ari ryo ryose ryakorerwa abakiristo n’abapasitoro bagaragaza ibitekerezo byabo binenga imikorere y’ubuyobozi cyangwa bisaba impinduka mu ltorero.

Mu gusoza, turashimira inzego z’ubuyobozi bw’igihugu cyacu kubera ko zishyigikiye ko bene ltorero bahitamo imiyoborere ibanogeye kandi bafite ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, kugaragaza no kutemera ibyo batishimiye.

Tuributsa abakristo ba ADEPR ko bafite inshingano zo gufasha ltorero kuboneza imiyoborere yaryo ngo ribashe kugera ku ntego zaryo. Turahamagarira buri mukristo uhangayikishijwe n’ibibazo biri muri ADEPR gushyigikira iyi Komisiyo no kugira uruhare mu bikorwa byayo.

Niba ushaka kugaragaza ko ushyigikiye iyi Komisiyo, twoherereze ubutumwa kuri Email: komisiyonzahuratorero@email.com; facebook: komisivonzahuratorero ugaragaza amazina yawe, umudugudu, paruwasi, n’akarere usengeramo, telefone n’itsinda ry’imirimo wifuza kugiramo uruhare. Ukeneye ibindi bisobanuro, wahamagara kuri Tel: 0788403868, ukohereza ubutumwa bugufi cyagwa WhatsApp.

Mu izina ry’ Abakristo b’ltorero ry’ADEPR bahangayikishijwe n’ibikorwa bidahwitse kandi bigayitse bikorerwa muri ADEPR, iri tangazo ritanzwe n’abagize ubuyobozi bw’agateganyo bwa Komisiyo Nzahura-Torero batowe n’abakristo bateraniye mu nama yabereye i Kigali kuwa 14/01/20L7. Abatorewe guhagararira abandi no kuyobora by’agateganyo Komisiyo Nzahura-Torero ni aba bakurikira:

Umuhuzabikorwa: Dr Jean de Dieu BASABOSE

Umuhuzabikorwa wunjirije: Aime MUNYANGAZO

Umwanditsi: Samuel MBANDA

Abajyanama: Dr Moise UWIZEYE na Fulgence NDORI

intyoza.com twashatse kuvugana na Rev Sibomana Jean umuvugizi w’iri torero rya ADEPR ngo agire icyo adutangariza atubwira ko ari mu nama, tumuhaye ubutumwa bukubiyemo ibyo twifuzaga ko atubwira ntiyabusubiza.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →