Abacungagereza barahugurwa na Polisi ku kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro

Abacungagereza 50 bo mu magereza 14 yo mu gihugu, kuri uyu wa kane tariki ya 19 Mutarama 2017, batangiye amahugurwa y’iminsi 2, agendanye no gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro, aba nabo bakaba bazahugura bagenzi babo, akaba ari kubera mu nzu mberabyombi ya Gereza ya Kigali izwi nka “1930”.

Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa Brigadier General George Rwigamba, yashimye ubufatanye buri hagati y’urwego ayoboye na Polisi y’u Rwanda, avuga n’ingamba rufite mu gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro.

Yavuze ati:”Turashimira ubufatanye buri hagati y’urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa (RCS) na Polisi y’u Rwanda, kuba bemeye kuza kuduhugura ni ikibugaragaza, aya mahugurwa akaba azadufasha mu kwirinda impanuka ziterwa n’inkongi z’umuriro”.

Yavuze kandi ati:”Nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye Gereza ya Kigali mu mpera z’umwaka ushize, twateguye aya mahugurwa ngo abayahabwa nabo bazahugure abandi, basobanukirwe igitera inkongi z’umuriro, uko bazirinda zitaraba n’uko bazirwanya zibaye”.

Yakomeje avuga ati:”Dufite ingamba nyinshi zo kwirinda inkongi z’umuriro, muri zo ni uko ubu gereza nshya ziri kubakwa mu gihugu, ahacungirwa uko umuriro ungana naho insinga zigize inyubako za gereza zihurira, bizajya bishyirwa kandi bigakorerwa hanze, aho gushyirwa imbere mu nyubako nk’uko byari bisanzwe”.Yasabye abayitabiriye kuyakurikirana neza, ubumenyi bazakuramo bakazabugeza kuri bagenzi babo.

Yasoje avuga ko nyuma yo guhugura abacungagereza, abagororwa nabo bazakorerwa ubukangurambaga ku gukumira no kwirinda inkongi z’umuriro.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega, yavuze ko amahugurwa bazatanga arimo ibice 2, aribyo gukumira no kwirinda inkongi z’umuriro no kuzirwanya igihe zabaye.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba abanyarwanda kwirinda inkongi, birinda kubika ibikomoka kuri Peteroli mu nzu zabo, kutajya kure ya buji n’itadowa no kubizimya mbere yo kuryama.

Yasabye kandi buri wese kugura ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi (Kizimyamwoto), utarabona ubushobozi agashyira umucanga wumye n’igitiyo hafi, akabikoresha igihe hari inkongi ibaye, ariko yabanje gukupa amashanyarazi kandi akihutira guhungisha ibikoresho bitarafatwa n’umuriro.

Abari muri aya mahugurwa bakaba bazahugurwa ku bishobora guteza inkongi, ibice bigize inkongi z’umuriro, uko barwanya inkongi igihe zabaye, ingaruka zazo, uko inyubako zaba zimeze hagamijwe kuzirinda inkongi, ibikoresho bigomba gushyirwa mu nyubako rusange ngo hirindwe inkongi, uko bakoresha kizimyamwoto n’andi masomo.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →