Padiri Thomas Nahimana wambuye ikanzu y’ubupadiri akajya muri Politiki, nyuma yo gushaka kuza mu Rwanda agakatira muri Kenya aho yisubiriye mu Bufaransa, akayihayiho ko gushaka kuyobora u Rwanda kamugaruye i Kigali aho yitezwe kuri uyu wa mbere.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017 saa moya n’iminota 20 nibwo Padiri Nahimana Thomas ushaka kuba Perezida w’u Rwanda binyuze mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe muri 2017 ategerejwe i Kigali nkuko byatangajwe n’ishyaka “Ishema” abereye umuyobozi.
Kuba Padiri Nahimana byongeye gutangazwa ko azaza mu Rwanda ndetse hagashyirwaho itariki n’amasaha azagerera i Kigali ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe, si ubwambere kuko aheruka kubwira abanyarwanda ndetse n’Isi ko azaza ariko bikarangira akatiye i Nairobi muri Kenya.
Mu byari biteganijwe ukurikije ibyo yari yavuze ubushize, yagombye kuba yaraririye ubunani bwa 2017 mu Rwanda kuko yari yatangaje ko azagera Kigaki tariki ya 23 Ugushyingo 2016 biranga ntiyarenga muri Kenya bitewe ngo n’ibyangombwa by’inzira yari afite bitamwemereraga kuza mu Rwanda ahita asubira mu bufaransa aho yibera.
Padiri Nahimana Thomas, ni umugabo w’imyaka 45 y’amavuko, yataye ikanzu y’ubupadiri kuko yarongoye akaba afite umugore n’umwana, amaze imyaka isaga 10 mu gihugu cy’ubufaransa, niwe kandi watangije urubuga rwitwa “Le Prophète” rwagiye runyuzwaho inyandiko zitanyuze bamwe mu banyarwanda cyane ko zanengaga Politiki y’imiyoborere mu Rwanda.
Padiri Nahimana, aje guhatanira kuyobora u Rwanda mu matora yo muri 2017. Ibyatangajwe n’ishyaka “Ishema”abereye umuyobozi bibaye ari ukuri, yagera Kigali kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017 ku isaha ya saa moya n’iminota 20 na kompanyi y’indege ya KLM.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com