Bugesera: Polisi yamufatanye Moto ayibye i Kigali agiye kuyigurisha i Burundi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera, mu ijoro ryo ku itariki ya 20 Mutarama yataye muri yombi umusore witwa Uzayisenga JMV wari wibye moto ayivanye i Kigali agiye kuyigurisha i Burundi

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yasobanuye uko yafashwe avuga ati:”Ubwo mu ijoro ryo ku itariki ya 20 Mutarama 2017 abapolisi bari mu kazi kabo gasanzwe ko kugenzura umutekano mu kagari ka Gatanga umurenge wa Ruhuha, uyu Uzayisenga yaraje ari kuri moto ifite pulaki RD308F, ababonye arabikanga arahagarara, azimya n’amatara yayo, bagenda bamusanga nawe ahita ayivaho ariruka baramukurikira nyuma baramufata”.

Uzayisenga wemera icyaha avuga ko iyi moto yayibye ku itariki ya 18 Mutarama 2017 akayijyana iwe mbere yo kujya kuyishakira umuguzi i Burundi, akaba yarayikuye aho nyirayo yari yayiparitse mu murenge wa Kimironko, akavuga ko mu kuyiba yakoresheje urufunguzo rusanzwe kuko kuyatsa bitagombera urufunguzo rwayo.

IP Kayigi yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda guha icyuho abajura, bakirinda uburangare hagira uwibwa cyangwa ikindi gikorwa kinyuranyije n’amategeko agahita abimenyesha Polisi n’izindi nzego ziyunganira mu mutekano kugirango uwagikoze afatwe mu maguru mashya.

Yaburiye abajura kureka ibyo bikorwa byabo, bagashyira hasi amaboko bagakora kuko Polisi y’u Rwanda ifite ubushobozi bwo kubatahura ikabafata bagafungwa bikabagiraho ingaruka ubwabo ndetse n’imiryango yabo.

Uzayisenga ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruhuha mu gihe hagikorwa iperereza.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →