• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Ngoma: Polisi yafashe ibiro 165 by’urumogi inafata bane barunywaga

Umwanditsi
January 30, 2017

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma ku itariki 29 Mutarama 2017 yafashe abagabo bane banywaga urumogi, ndetse ifatana umwe muri bo imifuka itandatu irimo urungana n’ibiro 165.

Abafashwe barunywa ni Havugabaramye Jonas, Ibyimanikora Jean Baptiste, Niyonsaba Jean Baptiste na Uwiringiyimana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko barunyweraga mu nzu ya Ibyimanikora iri mu kagari ka Kinyonzo, ho mu murenge wa Kazo.

Yagize ati:”Ku wa 28 Mutarama 2017 twamenye ko abo bagabo bari kunywera urumogi muri urwo rugo, tujya kubafata. Twabasanganye igice cy’ikiro cy’urumogi. Ku munsi ukurikira; ni ukuvuga ku itariki 29, twasatse inzu ya Havugabaramye, dusangamo ibyo biro 165 by’urumogi. Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko urwo rumogi yarubikijwe na Ibyimanikora.”

IP Kayigi yakomeje agira ati:”Ifatwa ry’abo bagabo ndetse n’urwo rumogi ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Ibi bigaragaza ko abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bw’ibiyobyabwenge n’uruhare rwabo mu kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ryabyo. Turabibashimira; ariko na none tukabasaba kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gutanga amakuru ku gihe atuma biburizwamo.”

Abo bagabo uko ari bane bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mutenderi, ndetse n’urwo rumogi (Ibiro 165 n’igice) ni ho bibitse mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yagiriye inama abishora mu biyobyabwenge by’amoko yose kubireka; aha akaba yaragize ati:”Tuzi uburyo babyinjiza mu gihugu, ndetse n’aho babicisha. Ababikora barasabwa kubireka kuko isaha iyo ari yo yose bazafatwa.”

Yibukije ko gukora neza amarondo no gutangira amakuru ku gihe ari ingenzi mu gukumira no kurwanya ibyaha, kandi yongeraho ko bituma hafatwa ababikoze ndetse n’abafite imigambi yo kubikora.

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko  gukora, guhindura, kwinjiza, kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga