Kamonyi: Abaturage baranenga ubuyobozi bwabiciye gahunda y’ubukwe nti bubasezeranye

Abaturage bagize imiryango yagombaga gusezeranywa tariki 26 Mutarama 2017 n’ubuyobozi bukabatenguha ntibuze, ntibanasobanurirwe kare, barashyira amajwi ku kuba ubuyobozi bwarabahemukiye bukabicira ibirori by’ubukwe.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Karama ho mu karere ka Kamonyi, tariki ya 26 Mutarama 2017 bari bazi ko bagomba gusezeranywa n’umuyobozi w’akarere ka Kamonyi ariko birangira batamubonye ndetse bamwe bakavuga ko batabimenyeshejwe hakiri kare bigatuma hapfa byinshi kuribo.

Imiryango 12 ingana n’abantu 24 (Umugabo – Umugore) nubwo uyu mubare utavugwaho rumwe n’abaturage bo bavuga ko uyu mubare urenga, abayobozi bamwe nabo bakaba batawuvugaho rumwe dore ko bamwe bavuga imiryango 12 abandi 13, aba biciwe gahunda yo gusezerana bituma abo batumiye bamwe baza baziko batashye ubukwe basubirayo bababaye, inzoga, imitobe, ibikoma n’ibindi byari byateguwe bimwe birakoreshwa ibindi birangirika.

Bamwe mu baturage batashimye ko dutangaza amazina yabo, batangarije intyoza.com ko iki gikorwa cyabababaje ngo kuko iyo baza kubwirwa amakuru mbere ko gahunda nta yihari byari kubafasha bityo ntihagire abata umwanya wabo cyangwa se ngo hagire ibyononekara mubyo bari bateguye.

Umwe mu babyeyi wagombaga guherekeza umwana we gusezeranira ku murenge wa Karama yaniteguye nk’ucyuza ubukwe yabwiye intyoza.com ati:” Twategereje ko tujya guherekeza abana bacu, twabibonye bidutunguye, Twahashye, abantu twaratumiye, ariko byabaye ngombwa ko uwo munsi badasezerana, ubwo twaratuje ababashije kuhagera twarabakiriye abandi babimenye ntibirirwa baza ariko byabayemo umutima uhagaze, abantu twagiye tuvuga amagambo menshi, tuti kubona nta muyobozi dufite, kubona bimeze gutya na gutya ese tuzabariza he, ese turabaza inde, twabuze umuntu twabaza, abantu dutegereje igihe bazongera kutubwirira igihe abana bacu bazasezeranira.”

Dusabimana Samusoni, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire mu murenge wa Karama, yatangarije intyoza.com ko amakuru yo kudasezerana kw’iyi miryango ari impamo. Yagize ati:” nibyo ntabwo basezeranye bitewe n’impinduka zabaye ku matariki nyuma y’uko abageni banditswe bamenyeshwa n’uwo munsi. ariko murabizi ko umurenge wacu nta mu nyamabanga nshingwabikorwa ufite, ufite ubwo bubasha bwo gusezeranya kuko njyewe ntabwo mfite.”

Dusabimana, akomeza avuga ko iki gikorwa cyagombaga gukorwa n’umuyobozi w’akarere ka Kamonyi ngo waje kubahakanira ko atazaboneka ku mpamvu z’izindi gahunda yari afite.

Avuga ko mu gihe yari amaze guhakanirwa ko gahunda itakibaye ngo yabimenyesheje umukozi ushinzwe irangamimerere ngo nawe amenyeshe ba bantu bose bagombaga gusezerana aho yemeza ko ngo byakozwe binyuze mu kubahamagara cyangwa kubatumaho abantu, gusa ngo nyine ntihabuze ababa baramaze kugira ibyo bitegura wenda ngo abantu bamwe badahita babyakira, gusa na none uyu muyobozi ntakozwa ibyo kuba hari ikosa basabira imbabazi abaturage bashinja ubuyobozi kubahemukira.

Udahemuka Aimable, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi avugana n’intyoza.com ku murongo wa telefone ye ngendanwa, yavuze ko nta gahunda yo kujya gusezeranya aba baturage yigeze aha aba bayobozi kuko ngo yari afite gahunda yindi yagombaga gukora, yavuze ko aba bayobozi mu murenge aribo batahaye amakuru ku gihe abaturage kuko ngo bagenzi babo bo mu murenge wa Kayenzi nabo bagombaga gusezerana kuri uwo munsi bo babibwiye abaturage hakiri kare barabyitegura.

Ibibazo abaturage bakomeje kugira ahanini birashingira ku kuba nta Munyamabanga Nshingwabikorwa uhoraho bafite, aho ndetse bavuga ko uretse n’iki kibazo bahuye nacyo ngo bafite ibibazo byinshi birimo iby’irangizwa ry’imanza n’ibindi bisaba gukemurwa na Gitifu ubifitiye ububasha. Imirenge igera muri ine yo muri kamonyi imaze igihe kitari gito itagira Abanyamabanga nshingwabikorwa ari nabyo bikururira abaturage ibibazo bitandukanye bahora bataka ko bidakemurwa.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →