Abarya ruswa, baba abayitanga n’abayakira baraburirwa kuyireka inzira zikigendwa

Polisi y’u Rwanda irakangurira Abaturarwanda kwirinda ruswa y’uburyo bwose no kugira uruhare mu gukumira no kurwanya isabwa n’itangwa ryayo, batanga  amakuru atuma hafatwa ababikora.

Ubu butumwa buje bukurikira ifungwa rya Senguge Valens acyekwaho kugerageza guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 kugira ngo amufungurize mushiki we wafatanywe litiro 30 za Muriture ku itariki 27 Mutarama 2017.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yasobanuye uko uyu mugabo ufite imyaka 26 y’amavuko yakoze iki cyaha agira ati:”Ku wa mbere tariki 30 Mutarama 2017 yahaye iriya ruswa y’amafaranga umwe mu bapolisi bakorera ku cyicaro cya Polisi mu karere ka Nyaruguru wakurikiranaga Dosiye ya Mushiki we kugira ngo amumufungurize; ariko ntibyamuhiriye, kuko yahise afatwa arafungwa atageze ku mugambi we.”

Senguge afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibeho; naho mushiki we afungiwe ku ya Mata.

Ruswa ni ugutanga cyangwa kwemera gutanga impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke, kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororera uwakoze uwo murimo cyangwa icyo gikorwa, byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu; nk’uko biteganywa n’ingingo ya 633 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, mu gika cyayo cya kane.

Iyi ngingo ikomeza (mu gika cyayo cya gatanu) ivuga ko ruswa ari ugusaba, kwakira cyangwa kwemera kwakira impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororerwa ku bw’uwo murimo cyangwa igikorwa byakozwe byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa undi muntu.

CIP Hakizimana yagarutse ku bubi bwa ruswa agira ati:”Guhabwa serivisi igihe cyose umuntu yujuje ibisabwa ni uburenganzira. Kuyaka no kuyitanga ni icyaka. Buri wese arasabwa kubyirinda no gutungira agatoki inzego zibishinzwe abo abicyekaho.”

Yagize kandi ati:”Abafite abavandimwe n’inshuti bafunzwe bacyekwaho ibyaha runaka, cyangwa bafite ibyo bakurikiranyweho bakwiye gutegereza imyanzuro y’inzego zibishinzwe, aho gutanga ruswa kugira ngo bafungurwe, cyangwa hakorwe ibindi binyuranije n’amategeko.

Uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga; nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →