• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge
18/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
18/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
18/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo

Umuherwe wifuza kuba uwambere ukize ku Isi yatawe muri yombi na Polisi

Umwanditsi
February 1, 2017

Umugabo w’umuherwe w’umunyaburezili wahoraga afite intego yo kuba umukire uhiga abandi kuri uyu mubumbe w’Isi yatawe muri yombi ashyirwa muri gereza kubera ruswa.

Eike Batista, umuherwe ukomeye wo mu gihugu cya Brezil yatawe muri yombi na Polisi kuri uyu wa mbere tariki 30 Mutarama 2017 akekwaho icyaha cya ruswa mu gihe indoto ze ari ukuzaba umuherwe wa mbere ku Isi.

Ubwo yavaga muri Amerika agarutse muri Brazil, yabwiye itangazamakuru ari ku kibuga cy’indege cya New York ko ari cyo gihe cyo gutaha kugira ngo ajye gusubiza ibibazo by’ubutabera no kugira ngo agaragaze ukuri ku bimuvugwaho bya ruswa.

Eike Batista, akimara kugera ku kibuga cy’indege cy’i Rio de Janeyiro yakiriwe na Polisi ajyanwa muri gereza, yogoshwe umusatsi ndetse yambikwa imyenda yagenewe abafungwa. Ashinjwa gutanga ruswa y’akayabo k’amadolari ya Amerika angana na Miliyoni 16,5 ku wahoze ari Guverineri i Rio de Janeyiro.

Uyu muherwe Eike Batista, niwe ubwe wishyikirije inzego za Polisi ku cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2017 mbere y’uko ajyanwa gufungirwa muri imwe muri gereza y’amajyaruguru y’i Rio aho naho yaje gukurwa nyuma y’amasaha 2 akajyanwa muri gereza iherereye mu burengerazuba bw’umujyi.

Uyu muherwe uhora wifuza kuzaba uhiga abandi kuri iyi si, yakorewe ibizamini by’ubuzima mbere y’uko ajyanwa muri gereza. Uretse Eike Batista umuherwe ukurikiranyweho gutanga ruswa, abantu bagera kuri 259 barimo ibigo bikomeye ndetse n’abanyapolitiki barimo n’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Luiz Inacio Lula da Silva bivugwa ko bari mubashobora kuzakurikiranwa muri iki kirego.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5929 Posts

Politiki

4178 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga