• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/06/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
30/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
30/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
30/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Cameroon (Lions indomptables) intsinzi y’ibitego 2-1 iyihesheje CAN 2017

Umwanditsi
February 6, 2017

Ku nshuro ya gatanu, ikipe y’igihugu ya Cameroon (Lions indomptables) itwaye igikombe cya Afurika CAN aho itsinze ikipe y’igihugu ya Misiri ibitego 2-1 ikegukana CAN 2017 yaberaga muri Gabon.

Vincent Aboubakar hamwe na Nicolas Nkoulou, abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Cameroon nibo bayitsindiye ibitego bibiri ku mukino wa nyuma bakinaga n’ikipe y’igihugu ya Misiri bityo biyihesha igikombe cya CAN 2017 cyakinirwaga mu gihugu cya Gabon.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Libreville, igice cya mbere cy’iminota 45 ntabwo cyahiriye ikipe ya Cameroon, ndetse cyarangiye benshi bavuga ko ishobora kurangiza umukino itsinzwe kuko babonaga irushwa, cyarangiye ari igitego kimwe cya Misiri ku busa bwa Cameroon. Igitego cyabonetse ku munota wa 21 w’iki gice cya mbere gitsinzwe na Mohamed Elneny.

Ikipe ya Cameroon, yagarutse mu gice cya kabiri yakoze impinduka ndetse bigaragara ko ishaka intsinzi, yasatiraga bikomeye ishaka kwishyura ndetse iza kubigeraho ku munota wa 59 w’umukino ariwo wa 14 w’igice cya 2 igitego cyatsinzwe na Nicolas Nkoulou.

Iminota 90 isanzwe y’umukino ibura gusa iminota ibiri ngo igere, benshi bari batangiye gutekereza ko umukino urangira ari igitego kimwe kimwe maze amakipe yombi akajya mu minota y’inyongera, siko byagenze kuko kuri uyu munota wa 88 nibwo Vincent Aboubakar yaboneye ikipe ye ya Cameroon igitego cya kabiri ari nacyo cyayihesheje kwegukana CAN 2017 kikaba igikombe cya 5 cya Afurika itwaye mu mateka yayo kuko icyambere yagitwaye mu 1984, 1988, 2000, 2002 n’iki cya 2017 cya gatanu.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga